
#Kwibuka32:Hibutswe abatutsi biciwe mu cyari Komini Bugarama nabiciwe mu ruganda rwa Cimerwa
Uyu munsi tariki ya 16 Mata 2026 nibwo hibutswe Abatutsi biciwe mu cyari Komini Bugarama n’abandi biciwe mu Ruganda rwa Cimerwa rukora isima..
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu cyahoze ari komini Bugarama bavuga inzira y’umusaraba baciyemo ubwo jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 yatangiraga.
Rushirabwoba Alfred warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze inzira y’umusaraba abatutsi bo mu cyahoze ari komini Bugarama baciyemo.
Rushirabwoba Alfred yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, abatutsi bo mu gice cya Bugarama batotezwaga mu mashuri agaruka ku itotezwa yakorerwaga.
Ati:”Abarimu baradufataga bakadushyira imbere bavuga ngo abatutsi bajye hariya n’abahutu hariya.”
Rushirabwoba Alfred avuga ko ubwo buzima babubayemo igihe kirekire kugeza ubwo bumva ko Kuba umututsi ari ikibazo.
Ati:”Ndibuka ko mu ishuri twigagamo ,twari Abatutsi babiri mu gihe abasigaye bose bari abahutu,ibyo bikadutera ipfunwe kugeza ubwo no gukina hanze mu gihe cy’ikiruhuko abandi banyeshuri babatotezaga bikomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu cyari Komini Bugarama n’abarakotse bari abakozi ba Cimerwa,abizeza ko leta ntacyo itazakora kugirango bakomeze bagire ubuzima bwiza.
Mu ijambo rye Sindayiheba Phanuel yavuze ko nk’akarere ka Rusizi gakora ku mipaka y’ibihugu bibiri bagomba kwirinda ingengabitekerezobya Jenoside abasize bahekuye u Rwanda bagahungirayo bakomeza guhembera.
Ati:”Hari abasize bakoze Jenoside muri ibi bice bagahungira muri Kongo bafite umugambi wo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango bagere ku mugambi wo gukomeza Jenoside Inkotanyi zahagaritse.
Ati:”Baturage b’akarere ka Rusizi ,reka tubasabe gukomeza kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihugu bafite umugambi wo gukomeza Jenoside ,mubamagane ,cyane cyane turasaba urubyiruko kuba maso kugirango n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mubanyomoze.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 rwo ku Muganza rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 239 ariko uyu munsi hakaba bmhashyinguwemo indi ibiri yose ikaba 241.





