Amakuru

Karongi:Gitifu yasanzwe mu mugezi yapfuye

Habiyaremye Bernard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu Umurenge wa Twumba mu Karere ka Karongi, yasanzwe mu Mugezi wa Mbirurume yapfuye nyuma y’iminsi 10 abuze.

Umurambo we wabonetse mu Mudugudu wa Mayombo, Akagari ka Gisayura Umurenge wa Mutuntu ku wa 7 Gicurasi 2026.

Ni nyuma y’aho nyakwigendera atongeye kugaragara kuva tariki 26 Mata 2026 ubwo yari yasuye aho avuka mu Murenge wa Mutuntu.

Saa Kumi n’Imwe n’Igice ku wa 7 Gicurasi, abaturage babonye umurambo w’umuntu batazi, mu mazi ya Mbirurume aho Akarere ka Karongi kagabanira n’aka Nyamagabe.

Ayo makuru bahise bayamenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zijyanayo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Izo nzego zasanze ari umurambo w’umugabo wambaye ubusa hejuru, urukweto mu kirenge kimwe, yambaye ipantaro y’ubururu.

Ababonye umurambo bavuga ko wari watangiye kwangirika bigaragaza ko yari amaze iminsi apfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yabwiye IGIHE ko mu gukurikirana basanze ari umurambo wa Habiyambere Bernard w’imyaka 38 wari umaze iminsi abuze.

Ati “Dukeka yaba yaravuye muri centre ya Mukungu iri mu Murenge wa Mutuntu asubiye aho akorera akazi mu Murenge wa Twumba mu kwambuka umugezi witwa Gatare ukamutwara ukamugeza mu mugezi wa Mbirurume ari nawo yabonetsemo”.

Mu Karere ka Karongi hashize iminsi hagwa imvura nyinshi imigezi ikuzura ku rwego yatwara umuntu.

Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma, nabyo biwohereza ku Bitaro bya Polisi Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku cyateye urupfu.

Nyakwigendera Habiyaremye Bernard yari akiri ingaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button