
Rusizi:Akarere kavuze ku barwayi bagaragaje ibimenyetso bya Cholèra
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangaje ko hari abarwayi bagaragaweho n’ibimenyetso by’indwara ya Cholèra bamaze iminsi bitabwaho,bamwe batashye hakaba hasigaye abandi batatu barikwitabwaho nabo bakaba bameze neza.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Sindayiheba Phanuel ubwo yarabajijwe n’Umunyamakuru koko niba hari icyorezo cya Cholèra cyagaragaye muri aka karere yagize ati:”
“Ni byo koko muri iyi minsi twagize abarwayi bagaragaje ibimenyetso bya cholera, bitabwaho, barakira basubira mu miryango yabo, hasigaye 3, bakiri kwitabwaho n’abaganga kandi bameze neza.”
Ni mu gihe kandi abaturage bakomeza gukangurirwa umuco w’isuku ku mubiri no mu byo bakora bya buriunsi gusa hakagarukwa ku baturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ,aho basabwa kurangwa no kugira isuku kuko hari ibyago byinshi byo kuyandura dore ko mu bihugu bituranyi ariho ivugwa cyane.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barasabwa kwitwararika barangwa n’isuku bagakumira ibyago byinshi byo kuba bayandura bakanayikwirakwiza.





