Amakuru

Abadepite bagiye gusura abaturage mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatangaje ko bagiye gukora ingendo rusange mu gihugu hose, mu kugenzura umusaruro w’ubuhinzi ku bihingwa ngengabukungu n’ibihingwa ngandurarugo.

Ni ingendo zizakorwa mu mpera za Gicurasi 2026, aho hazasurwa abaturage n’ibikorwaremezo bigamije kongera umusaruro kuri ibyo bihingwa.

Ingendo rusange z’Abadepite zigenwa n’Itegeko Ngenga rigenga Umutwe w’Abadepite nka bumwe mu buryo bwifashishwa mu kubona amakuru akoreshwa mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Depite Uwineza Belyne, yasobanuye ko izo ngendo zigamije kugenzura umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo n’ibihingwa ngengabukungu.

Yagaragaje kandi ko Abadepite bafite n’amakuru atandukanye ajyanye no kuzamura umusaruro mu rwego rw’ubuhinzi nk’uko babibona muri raporo zitandukanye kandi bigaragara ko hakirimo imbogamizi.

Ati “Mu byo twagaragarijwe harimo ibikibangamiye kuzamura umusaruro, harimo ibijyanye n’ubukererwe mu kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, ubumenyi budahagije bamwe mu bahinzi bafite ku bijyanye no gukoresha inyongeramusaruro kandi ifumbire ifite uruhare mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi. Harimo ibibazo bitandukanye twagiye tubona ndetse na raporo zitandukanye zigenda zibigaragaza bigenda bigaruka ariko tunareba n’ibyagiye bigaragazwa mu bihe bitandukanye n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.”

Yongeye kugaragaza kandi ko hari n’izindi mbogamizi zishingiye ku gukoresha neza ubutaka, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Yashimangiye ko izo ngendo zigamije kureba uko ibintu bihagaze, bari aho ubuhinzi bukorerwa aho gukomeza kubivuga hatarebwe uko bimeze aho abahinzi bari.

Biteganyijwe ko muri izo ngendo, Abadepite bazibanda ku kureba uko umusaruo w’ibyo bihingwa wongerwa, gusura imirenge ikorerwamo ubuhinzi muri buri turere no gusura ibikorwaremezo byashyizweho bigamije guteza imbere ubuhinzi.

Abadepite kandi bazanagirana ibiganiro n’abantu bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’imirenge, uturere n’Umujyi wa Kigali, imiryango itari iya Leta n’Abikorera bafite aho bahurira n’ubuhinzi.

Izo ngendo kandi zigamije gufasha Abadepite kubona amakuru ku bijyanye n’uko abahinzi bafashwa kubona inyongeramusaruro kandi ku giciro kibahendukiye, uko bunganirwa mu kubona umuti wo kurwanya indwara n’ibyonnyi, uko bongererwa ubumenyi ku buhinzi bukoresha ikoranabuhanga, imbaraga ziri gushyirwa mu ishoramari ry’ibikorwaremezo bifasha mu guteza imbere ubuhinzi.

Abadepite kandi bazanagira umwanya wo gukurikirana ibibazo baherukaga kugezwaho mu ngendo zitandukanye harebwa uko byakemuwe cyangwa aho bigeze bikemurwa.

Gahunda y’Ingendo rusange z’Abadepite yemejwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa 5 Gicurasi 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button