Amakuru

Rusizi:Hategerejwe icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri Dasso ukurikiranyweho gukubita no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

Uyu munsi ku wa mbere tariki ya 15 Kamena nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye rurasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo byuwari ukuriye Urwego rwa Dasso mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi Bwana Rubandineza Nehémie,ukurikiranyweho Gukubita no gukomeretsa no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Mu iburanisha riherutse ku ifungwa n’ifungurwa ,ubushinjacyaha bwagaragaje imikorere y’ibyaha Rubandineza Nehémie akurikiranyweho aho bwagaragaje ko uyu warukuriye urwego rwa Dasso yafashe uyu musaza Bizimana Damascène akamufungira muri Salle y’umurenge wa Gikundamvura,nyuma bikagaragara ko yakubiswe,nkuko Raporo ya Muganga ibivuga kugeza ubwo ananirwa no kugenda.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko bushinja Nehémie Rubandineza iki cyaha bitewe n’abatangabuhamya bivugira uko uyu mudasso yakubise uwo musaza,bikongera bigashingirwa kuri Raporo ya muganga w’inzobere igaragaza ko uwo musaza Damascène yakomerekejwe.

Abajijwe uwamuhaye uburenganzira bwo gukubita umuturage aho kumwigisha agende,yavuze ko yabitegetswe na Admini(Ushinzwe ubutegetsi mu murenge)ndetse n’Umuyobozi w’umurenge wa Gikundamvura,gusa asabwe n’urukiko ko abo bayobozi nabo bahamagazwa n’urukiko bakisobanura kuri icyo cyaha yahise avuga ko atari ngombwa ahita yemerera urukiko ko ariwe ubwe wikubitiye uwo musaza Damascène Bizimana .

Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,ubushinjacyaha bwavuze ko bubishingira ku kuba hari Sms bufite igaragaza ko amafaranga yavuye kwa Kwizera Dany ajya kuri numero bwite ya Rubandineza Nehémie bityo ko ariyo mpamvu ubushinjacyaja bucyekaho Nehemie gukora icyi cyaha.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko bushingira ku mutangabuhamya Kwizera Dany uvuga uburyo yahayemo uyu Rubandineza Nehémie amafaranga ibihumbi mirongo itanu(50k) nyuma yo gusanga asarura ishyamba mu buryo butemewe.

Rubandineza Nehémie yiregura yabwiye urukiko ko adahakana ko yakiriye ayo mafaranga ahubwo ko ayo mafaranga yarayo gucibwa amande ko atemera ko yarayahawe nk’ikiguzi dore ko avuga ko yabimenyesha Ngali,ushinzwe kwakira amafaranga y’ibihano.

Abajijwe niba ayo mafaranga yarasubijwe Nyirayo yavuze ko ashobora kuba yarayasubijwe abajijwe n’umucamanza ikibyerekana arakibura.

Icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa by’agatenganyo kuri uru rubanza gitegerejwe uyu munsi tariki ya 15 Kamena 2026.

https://youtu.be/j9A_CUVHNCs?si=s7z6xllvFqh-7yJy VIDEO]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button