
Rusizi:Inyandiko mvugo y’inama ,ikimenyetso cyagarutswe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo bya Gitifu ukekwaho guhaka Jenoside yakorewe Abatutsi
I saa tanu zibura iminota micye nibwo iburanisha mu rukiko rw’ibanze rwa Nyakabuye ku cyicaro cyarwo giherereye mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi nibwo Ndamyimana Daniel uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyakabuye kugirango aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agatenganyo ku cyaha akurikiranyweho cyo guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Ubushinjacyaha bwaribuhagarariwe na Nshimiyimana Michel bwatangiye buvuga inyito y’icyaha uyu Ndamyimana Daniel akurikiranyweho n’imikorere yacyo ,nicyo ubushinjacyaha busaba.
Ubushinjacyaha bwatangiye buvuga ko Ndamyimana Daniel akurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu Rwanda,icyaha buvuga ko yakoze tariki ya 1 Mata 2026 ,ubwo bari mu namaitegura I ikorwa byo kwibuka 32 ,Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994, aho ubwe yisabiye umugoroba wo kwibuka tariki ya 6 Mata 2024 ,itariki abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha bayihakana.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuri iyo tariki ya 1 Mata 2026,Ndamyimana Daniel yasabye ko hakorwa uwo mugoroba wo kwibuka ibigize icyaha cyo guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu Rwanda.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Ndamyimana Daniel ku itariki ya 7 Mata 2026 mu gihe cyo kwibuka 32,Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994 yanze ko afatwa amafoto mu muhango wo gushyira indabo mu nzuzi mu guha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunywa mu nzuzi zitandukanye mu murenge wa Bugarama ,ibifitanye is another no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kwiregura Ndamyimana Daniel yasobanuriye inteko iburanisha ko atigeze asaba umugoroba wo kwibuka le 06 Mata 2026,kuko muri iyo nama harimo ingeri zitandukanye ,ahubwo ko umugoroba wo kwibuka washabwe na Ndikubwimana Ibrahim ,umwe mu rubyiruko rwarirushinzwe gutegura ibikorwa byo kwibuka 32,Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Mu kwiregura kwe kandi yavuze ko icyo kibazo kikibazwa yahise asubiza ko araza kugisha inama ubuyobozi bukuru nkuko bigaragara mu nyandiko mvugo y’inama yo ku wa 1 Mata 2026.
Akomeza avuga ko nyuma tariki ya le 06 Mata 2026 ,aribwo yandikiye ubutumwa bugufi Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Sindayiheba Phanuel amugisha inama ku ngingo zitandukanye nkuko yabitangarije urukiko ariko yibanda ku bikorwa byo Kwibuka 32,Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Mu nama yagishije Umuyobozi w’akarere harimo uwo mugoroba wo kwibuka32,ikoreshwa ry’indabo ku migezi aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bugarama bifuje ko bagira indabo bashyira mu nzuzi kugirango basubize agaciro abatutsi bishwe bakajugunywa mu nzuzi ,dore ko mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abayobozi mu nzego zitandukanye ,humvikanywe ko mu gutangira icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,indabo zizifashishwa gusa ku Rwibutso akarere katoranyije kazatangirizaho Icyunamo gusa.
Mayor yamusubije ko ku mugoroba wo kwibuka azakurikiza gahunda Minubumwe yatanze ,ku ndabo ,Umuyobozi amubwira ko babyemerewe kuzikoresha ,arinayo mpamvu yangaga ko hafatwa amafoto kubera ko mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi aribo bonyine[Umurenge wa Bugarama[bemerewe gukoresha indabyo mu nzuzi.
Ineza Jules Lambert wunganira Ndamyimana Daniel yabwiye urukiko ko nirwiherera rwazarebana ubushishozi Ubutumwa bugufi [Sms]ndamyimana Daniel yandikiye Ubuyobozi bw’akarere abugisha inama .
Ineza Jules Lambert avuga ko ubutumwa butangira bugira buti:”Mbandikiye iyi Sms ngirango magisterial inama,……..”
Avuga rero ko Umukiriya we ku bunararibonye umukiriya we afite aho yayoboye imirenge irenga itandatu akanaba umurezi atari we warikugaragagwaho no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi,avuga ko iyo sms idahamya ko ibyuwo mugoroba ahubwo ko ari ukugisha inama ,kandi ko kugisha inama ari ibisanzwe ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ahandi.
Maître Ineza Jules Lambert yavuze ko mu nshingano ze nk’umwunganizi ari ugushaka ibimenyetso bishinjura umukiriya we ,Inyandiko mvugo y’inama ya 1 Mata 2026,ubushinjacyaha buvuga ko budafite ,we yayishatse kugirango bifashe mu gukuraho urujijo ko umugoroba wo kwibuka wasabwe na Daniel Ndamyimana ahubwo Inyandiko mvugo ivuga neza uwasabye uwo mugoroba ariwe Ibrahim nkuko bigaragara kuri Paji ya 5 y’iyo raporo,agasaba urukiko gucukumbura neza iby’iyi raporo rukanzura ko Ndamyimana Daniel yarekurwa by’Agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Ku nzitizi zatanzwe n’ubushinjacyaha ko Ndamyimana yakurikiranwa afunze harimo ko ashobora gutoroka,ashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya ,yaba Nyirubwite n’umwunganizi we Maître Ineza Jules Lambert bavuze ko nta gutoroka bibaye ngombwa ko biteguye gushyikiriza urukiko impapuro ze zose z’ibyangombwa,ubushinjacyaha bukazifatira kugirango atagira iyo ajya ariko kandi bavuga ko nta gihe na kimwe Ndamyimana Daniel yashatswe n’ubutabera ngo abure dore ko no kwitaba Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB yijyanye ko ntaho yigeze ajya bityo ko yagaragaje kuba nta mpungenge afite zo kwitaba ubutabera ko urukiko nabyo rwabishingiraho rukamurekura by’agateganyo.
Ku kotsa igitutu ku batangabuhamya Maître Jules Lambert yavuze ko nta perereza rindi rikomeje kuko abatangabuhamya bose babajijwe bityo ko nta terabwoba iryo aryo ryose yashyira ku batangabuhamya ko bose babajijwe kandi mu ibanga rikomeye.
Maître Ineza Jules Lambert yunzemo kandi ko ntaho icyo gitutu cyashingira dore ko bitabiriye iburana rya none ku wa 29 Mata 2026,urwamdiko ruhagarika Ndamyimana Daniel rwageze muri System bityo atagifite ubudahangarwa nka Gitifu bwo gukanga abatangabuhamya.
Mu gupfundikira iburanisha ubushinjacyaha bwashimangiye ko Ndamyimana Daniel akomeza gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje ni mu gihe Nyirubwite na Maître Ineza Jules Lambert basaba ko umukiriya we yarekurwa byagateganyo maze akajya akurikiza ibyo yategekwa n’urukiko.Iburanisha ryarangiye hatangajwe ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa uzasomwa ejo ku wa Kane tariki ya 30 Mata 2026 ku Kicaro cy’Urukiko I saa kumi n’iminota 20 z’umugoroba[16h20min]





