
#KWIBUKA32, I Rusizi hatangijwe isiganwa ryiswe”Rusizi Race to Remember 2026″
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangiye gukinwa iri siganwa ry’iminsi ibiri aho muri uyu mwaka rifite umwihariko wo kuba ryarateguwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, n’akarere ka Rusizi.
Abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bahagurukiye i Karongi ubundi basoreza i Rusizi imbere y’isoko ku ntera y’Ibilometero 119.
Abagore bakuru, abatarengeje imyaka 23 n’ingimbi bo bahagurukiye mu karere ka Nyamasheke basoreza i Rusizi ku ntera y’Ibilometero 90.
Ni mu gihe Abangavu bo bahagurukiye i Buhinga muri Nyamasheke ku ntera y’Ibilometero 32.
Mu bagabo bakuru Nsengiyumva Shemu wa Java Inovo Pro Team ni we umunsi wa mbere w’iri siganwa ry’amagare ngarukamwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ‘Race to Remember 2026’. Yakurikiwe na wa Team Amani naho Byukusenge Patrick wa Java Inovo Pro Team aba uwa Gatatu.
Mu bagore bakuru Race to Remember 2026 Ingabire Diane wa Benediction Club ni we wabaye uwa mbere naho Nzayisenga Valentine nawe wa Benediction Club aba uwa kabiri. Mu ngimbi ho Nkulikiyinka Jackson wa Benediction Cycling Team ni we wabaye uwa mbere.
Umunsi wa Kabiri w’iri siganwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uzakinwa abakinnyi bazenguruka mu Mujyi wa Rusizi.
Isiganwa rizabanzizwa n’irya rusange rizahuza abantu bose batwara amagare [Social Ride] guhera Saa Mbiri za mu gitondo.






