
Rusizi:U Rwanda rwakiriye abaturage barwo babaga mu mashyamba ya Kongo
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, Abanyarwanda 54 biganjemo abana batashye banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere, bavuye mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Aba banyarwanda barimo abana 43 abagore 11, bavuga ko ubuzima bwari bugoye cyane kubera intambara z’imitwe y’intwaro zibera mu bice bari batuyemo ndetse no gusahurwa ibyo bakoreye.
Umwe yagize ati: “Twebwe twari i Masisi ariko hari intambara nyinshi iyo wajyaga gushakisha ariko wahura n’abasirikare bagahita bakwambura, ubwo ukabura icyo ushyira abana. Buri gihe kandi ni uguhora twumva induru z’abasirikare barasana, kugira ngo umuntu abone amakuru yizewe biba bigoye ndetse no kugera aho ushobora gutaha ni urugendo runini bityo gutaha byari ingorabahizi.”
Akomeza agira ati: “Umugabo wanjye baramutwaye, aho twari turi abasirikare baraje batwara abagabo bose ndetse n’abasore byatumye mpita nshaka gutaha.”
Uwamahoro Genereuse yunzemo ati: “Urusaku rw’amasasu ndetse n’abatwakaga ibyo dufite byatumye ntaha, maze mbwira umutware wanjye ko nitahiye maze na we araza, tumenya ko hari HCR maze turataha.”
Aba banyarwanda bakomeza bavuga ko bakiriwe neza akaba ari yo mpamvu basaba bagenzi babo basigayeyo gutaha.
Yongeraho ati: “Nasizeyo mukuru wanjye na we namenya ko nagezeyo neza azashaka uburyo ahita aza kuko hariya hantu batwaka ihene abandi bakadukubita. Dore nk’ubu abana banjye bamaze imyaka itatu n’igice batiga. Abasigayeyo Imana ibacire inzira babone uko bataha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yashimiye abo Banyarwanda kubera amahitamo meza bityo abasaba gufatanya n’abandi Banyarwanda basanze.
Ati: “Ni ukubashimira ko bahisemo neza kugaruka mu gihugu cyababyaye, Igihugu cy’amahoro. Icyo tubasaba ni ukuza bagafatanya n’Abanyarwanda basanze kucyubaka, ubu u Rwanda rurakataje mu kubaka iterambere ry’ubumwe n’ubudaheranwa ndetse no kubaka umuryango nyarwanda tutaretse n’iterambere ry’ibikorwa remezo ndetse n’imibereho myiza.”
Aba Banyarwanda bakaba bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, bagahabwa ibyangombwa by’ibanze, aho bazava berekeza mu Turere bakomokamo.





