Amakuru

Rubavu:Yishe umugore we akoresheje icyuma

Ni amakuru yamenyekanye mu mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 07 Gicurasi, aho Mugemana Jean Marie Vianney w’imyaka 43 yishe Nyiranshimyumukiza Mireille w’imyaka 42 bivugwa ko bari basanzwe babana mu makimbirane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette agaranira n’itangazamakuru, yemeje aya makuru anavuga ko uyu muryango wari usanganwe amakumbirane ashingiye ku mitungo ndetse no gucana inyuma.

Ati “Yego byabaye umugabo we yamwishe, byabereye mu kagari ka Muhira umudugudu wa Rusamaza. Bari bafitanye amakumbirane ku bintu bijyanye n’umutungo no gucana inyuma.”

Yatanze ubutumwa asaba ko umuryango ugira imibanire myiza, aho bidashoboka bakiyambaza amategeko; kuko amakimbirane agira ingaruka ku muryango Nyarwanda.

Ati “Ubutumwa dutanga ni imibamire myiza mu ngo, haba haje amakimbirane uwumva atabasha kuyihanganira…, bariya bari barashakanye barasezeranye, itegeko ritegenya ko abantu baba bashobora gutandukanya; igihe cyose uba ubona utakibashije kubana na mugenzi wawe.”

Yongeraho ati “Aho kugira ngo umuntu yice uwo bashakanye, abana basigare ari imfubyi nawe ajye gufungwa; urumva ko umuryango Nyarwanda uba uhombye.”

Amakuru aturuka mu baturanyi b’uyu yemeza ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane; bakanavuga ko intandaro y’uru rupfu yabaye umutumgo batumvikanye imikoreshereze yayo.

Nyuma y’uru rupfu, uyu mugabo wari ufitanye abana batatu n’uyu Nyakwigendere, yahise atabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button