
Karongi:RIB yataye muri yombi bane bakora mu rwego rw’uburezi
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwafunze abantu bane barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwasinyaga cheque z’ishuri (signatory).
Aba bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuwukoresha icyo utagenewe no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari amafaranga angana na 226,790,877 Frw yanyerejwe.
Abakekwa ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iraburira abashinzwe gucunga no gukoresha umutungo wa Leta kubahiriza amategeko abigenga kuko kunyuranya nayo bigira ingaruka ku muturage no ku iterambere ry’igihugu kandi ko bihanwa n’amategeko.





