
Rusizi:Jeannine &Emmauel Foundation mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije
Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2026 nibwo Foundation Jeannine &Emmanuel yafunguye ibikorwa byayo ku mugaragaro ishimangira ko igiye guhindura byinshi mu kubungabunga ibidukikije n’isuku muri rusange.
Iki gikorwa cyo gufungura iyi Foundation cyitabiriwe n’ingeri z’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze bishimira umufatanyabikorwa bungutse.
Nzeyimana Florent utuye mu kagari ka Shara yavuze ko ibikorwa by’iyi Foundation bizabafasha byinshi aho yumvise imigabo yayo ari isuku no kwita ku bidukikije.
Ati:”Dukurikije ibyo twumvise,twabonye ko gutandukanya ibishingwe kugirango bijye bitunganywa bizatuma abaturage tubona ifumbire y’imborera izatuma umusaruro wacu wo mu buhinzi wiyongera ,bityo no kubungabunga ibidukikije tukabigeraho neza dutandukanya ibishingwe bibora n’ibitabora.”
Dr Solange Uwineza niwe Presidante wa Jeannine&Emmanuel Foundation yabwiye Kivupost ko bafite imishinga myinshi itandukanye bazakorera abaturage bakaba barashimye gutangirira mu murenge wa Muganza w’akarere ka Rusizi dore ko utera uburezi abwibanza.
Ati:”Foundation Jeannnine&Emmanuel Washinzwe n’abaturage baturuka muri uyu murenge,rero twabonye ko tugomba guhera muri uyu murenge kugirango tubanze twegere abaturage dutangirane imishinga yacu maze inabagireho ingaruka nziza z’iterambere.”
Dr Solange Uwineza avuga ko ku ikubitiro bazahera ku gukusanya ibishingwe muri uyu murenge aho Paruwasi Gatorika ya Masyuza yabahaye aho barajya babishyira kugirango ibibora bishyirwe hamwe maze bitange ifumbire.
Ati:”Paruwasi Gatolika ya Masyuza nk’Umufatanyabikorwa wacu yaduhaye aho turajya dushyira ibishingwe,tugakuramo ibibora tukabishyira hamwe bikabora maze bikavamo ifumbire ihabwa abaturage bakayikoresha mu buhinzi butanga umusaruro ufatika.”
Dr Solange Uwineza avuga ko abaturage barajya bahabwa ibikoresho bituma bakusanya ibyo bishingwe aho bazajya bahabwa imifuka yo kubipakiramo maze nabo bakabijyana ku kimboteri bahawe na Paruwasi ,bigacagurwamo ibibora bitanga ifumbire.
Dr Solange Uwineza, Presidante wa Jeannine&Emmanuel Foundation avuga ko bafite ibikorwa bigari iyi Foundation izakora aho bagomba no kwita ku mpano z’abana bababumbira hamwe kugirango impano zabo zitabweho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza Niringiyimana Patrick yambwiye Kivupot ko Foundation Jeannine&Emmanuel Ari umufatanyabikorwa kumurenge ubonye dore ko ibyo nifuza gukorera abaturage ba Muganza byuzuzanya n’imwe mu mihigo ubuyobozi buba bwarahize.
Ati:”Ni amahirwe tubonye yo kubona undi mufatanyabikorwa ugomba kudufasha kwesa imihigo,abaturage bacu barajya bashyira hamwe imyanda ibora kugirango ivanwemo ifumbire bazakoresha bafumbira imirima yabo,ibizatuma bagera ku musaruro ushimishije.”
Foundation Jeannine &Emmanuel yatangiye mu 2025 ariko Ilona ibyangombwa n’ubuzima gatozi muri uyu mwaka wa 2026,arinabwo yamuritswe ku mugaragaro(Foundation Launcing).




