
#KWIBUKA32:Ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu bice byicyari Komini Nyakabuye
Nk’ahandi mu gihugu icyahoze ari komini Nyakabuye naho hakozwe Jenoside yibasiye Abatutsi aho kuva muri 1959,abatutsi bagiye bameneshwa bagatwikirwa amazu ndetse abatutsi bicwa urusorongo .
Aha mbere ya Jenoside Nyirizina yo muri 1994,mbere yaho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, bagaragaza ko mbere babaye mu itotezwa rikabije aho uwitwa Bongwanubusa Damien wabarizwagau ishyaka rya MDR ariwe wari ku isonga ryo gutoteza abatutsi ,anabatwikira inzu muri ibyo bice.
Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, muri ako gace Mbabarempore yavuze ko itotezwa ry’abatutsi ryatangiye 1959 kuzamura aho abatutsi bahitwa I Kinunga batwikiwe amazu abandi barameneshwa baranicwa .
Ati:”Hari imiryango yarituye ahitwa I Kinunga ,muri iyo myaka iyo miryango yaratotejwe,iratwikirwa indi iricwa izizwa ko ari abatutsi.”
Uyu warokotse yagarutse ku mugabo wari muri MDR Bongwanubusa Damien watoteje Abatutsi mu myaka ibanziriza Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 Nyirizina.
Ati:”Uwo Damien yishe abatutsi benshi muri iki gice cya Nyakabuye na Bugumya kubera ko yaratunze imbunda,akagemda atoreza abatutsi no kubica,uwo yashakaga yamutumagaho abambari be bakamwica.”
Mbabarempore yavuze udusozi twagiye twicirwaho abatutsi muri Jenoside Nyirizina nka Kinunga,Kaveya ndetse hari nabaicurwaga ahazwi nko ku kiraro cya Nziriri(Ku Rubyiro)bakajugunywa muri uwo mugezi.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 abatutsi bo mu bice bigize Nyakabuye,Bugumya n’ahandi biciwe mu kibanza bakundaga kwita kwa Ntagerura nyuma yuko bakusanyirijwe kuri Komini ya Nyakabuye bizeye kuhakirira.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ru’Ubukungu Bwana Habimana Alfred yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abizeza ko batari bonyine ashimangira ko nk’akarere bazakomeza kubaba hafi.
Bwana Habimana Alfred yijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ko bazakomeza gushaka I icyatuma imibereho yabo izamuka.
Ati:”Ikibazo cy’amazu ashaje mwagarutseho,twe nk’akarere tuzakomeza dushake umuti wacyo kuko ibyo twacyemuye ni byinshi ,ibisigaye bitatunanira.”
By’umwihariko Umurenge wa Nyakabuye wo mu karere ka Rusizi wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 kuri iyi tariki ya 13 Mata buri mwaka kubera ko iyi tariki ariho abatutsi benshi bishwe n’interahamwe ziyobowe na Munyakazi Yussuf.






