
Rusizi:Polisi yinjiye mu kibazo cy’ubucukuzi butemewe bukura abana mu ishuri
Ahitwa muri Gata mu kagari ka Kizura mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba ,iyo uhageze usanga ingeri z’abaturage bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe,gusa iyo batakuzi bayabangira ingata.
Kivupost yagiye aho hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ihasanga abana bato bari mu kigero cy’imyaka 13 na 15 b’abahungu bataye ishuri ,batarikozwa bakora ubwo bucukuzi.
Amakuru yizewe agera kuri Kivupost nuko impamvu bwitwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe aruko mu minsi ishize hakorera Companyi zuwitwa Nsengiyumva Gaston bakaza guhagarika ubwo bucukuzi nyuma abaturage bakigabiza aho izo kompanyi zakoreraga.
Uwahaye Kivupost amakuru avuga ko nyuma yuko izo kompanyi zigiye hari abaturage bahafite imirima bahisa bashaka amakipe yo gukomeza bakora aho hantu bashakamo zahabu mu buryo butemewe ,bagashuka nicyo bahakura cyitwa umusaruro(ubwo ni zahabu baba babonye).
Ati:”Kompanyi zabitwa Gaston Nsengiyumva bakigenda a,abaturage bahise bigabiza ibyo bice bakoragamo batangira nabi gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bakabona nayo mabuye aho hari uwakuyemo hafi miriyoni 2 mu mirima we maze araryoherwa avuga ko atazahagarika ubwo bucukuzi.”
Uwahaye Kivupost amakuru avuga ko abana bataye ishuri kubera ingano y’amafaranga ivanwa muri ubwo bucukuzi bakavuga ko kwiga kurabaha amafaranga bakura muri iyo mirimo bo bita “kunyangaza”.
Ati:”Usanga rero abo bana bagaragara muri ibyo bikorwa bashukwa n’udufaranga baba bahembwe bityo bakumva batajya kwiga bagite amafaranga bo bita menshi.”
Amakuru ava mu nzego z’ibanze zaho muri Gikundamvura avuga ko ubuyobozi ntacyo budakora mu guhashya ubwo bucukuzi ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Ati:”Abayobozi mu nzego z’ibanze ntacyo badakora bategura ibikorwa byo gufata abakora ubwo bucukuzi bikaba iby’ubusa aho bagera aho bukorerwa ababukora bagakizwa n’amaguru babona abayobozi bagiye bakongera bakagaruka gukora bya bikorwa.”
Aha niho abaturage bahera basaba Police n’inzego zose z’umutekano(igisirikare)guhagurukira ibi bikirwa kugiranho bihagarare.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko
bagiye gukorana n’inzego bireba kugirango ubwo bucukuzi butemewe buhite buhagarara.
Ati:”Tugiye kuvugana n’inzego bireba kugirango ubwo bucukuzi buhagarare,ntabwo umwana agomba kuva mu ishuri cyangwa akoreshwe imirimo ivunanye.”
Ni uku bababakora ubucukuzi butemewe wahagera batakuzi bagakizwa n’amaguru.(Gikundamvura-Rusizi)
Mu bice bitandukanye by’igihugu usanga hagenda hakorwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe rimwe na rimwe ugasanga bukurura impfu za hato na hato.
Ubucukuzi butemewe Gikundamvura ahitwa muri Gata.




