Amakuru

Rusizi:Bahangayikishijwe na Poste de Sante itagira ibikorwa remezo

Hari abaturage bo mu mudugudu wa Mabuye mu kagari ka Nyabintare mu muremge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi bavuga ko Poste de Sante begerejwe yacyemuye byinshi byabagoraga gusa ugasanga hari ibikorwa remezo usanga itagira.

Mu baganiriye na Kivupost batunga agatoki kuba Poste de Sante ya Nyabintare yaraje icyenewe gusa ugasanga ibura ibikorwa remezo nko kuba itagira ubwiherero ndetse ikaba yaratangiye gusenyuka bigatuma usanga harangwa n’ivumbi.

Nyirangendahimana Consillie ni umuturage utuye mu mudugudu wa Mabuye mu kagari ka Nyabintare mu muremge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi ,avuga ko Poste de Sante yaje kubafasha dore ko bivurizaga kure gusa bagasaba akarere n’inzego bireba gukora ibishoboka bakabehereza ibikorwa bimwe na bimwe bibuze kuri iyi Poste de Sante.

Ati:”Iyi poste se sante yatubereye igikorwa cyiza kiturinda kugenda ingendo ndende tujya gusaba servise z’ubuzima ,tugasaba ko ibi byose byangiritse byasanurwa maze tukajya twivuriza ahantu heza hatangirwa services z’ubuvuzi.”

Avuga kandi ko kuba bahagera bagasanga hadakoze neza bitabashimisha ahubwo bagasaba ko bahasanirwa maze umuturage agahora ku isonga.”

Murorerwabagabo Frederic avuga ko yaturutse mu mudugudu wa Kamagerero wo mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi avuga ko kuba basabwa ibizamini(umusarane n’umukoyo)bikabasaba gukoresha ubwiherero bw’akagari bibagora bagasaba kubakirwa ubwiherero.

Umuturage Nyabintare

Ati:”Ujya gushaka umusarane ugahurirano n’umuturage waje kwaka services ku kagari rero nibubake ubwiherero bw’iyi Poste de Sante kuko yaje tuyikeneye.”

Akomeza avuga ko nkuko inzego z’ubuzima zibashiahikariza isuku zakagombye kuba izambere mu kubishyira mu bikorwa.

Ati:”Nibo batwigisha isuku rero nibahereho maze natwe twitere uwo mwitero,ubwiherero turabukeneye.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana Habimana Alfred yabwiye Kivupost ko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button