Amakuru

Nyamasheke :Bakuwe mu muhanda na Paruwasi Gatolika ya Tyazo bahabwa izina ritangaje[Inkuru]

Abahire ni izina rizwi cyane mu gace ka Tyazo gaherereyemo Paruwasi Gatolika ya Tyazo iherereye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda ikabarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu

Ni izina ryahawe abana babaga mu muhanda bagakurwamo na Padiri Jean Bosco Niyonsenga ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Tyazo gusa ubutumwa bwo kwegera intama z’Imana akabufatanya no kuba umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Pawulo rwa Tyazo ,ishuri rimaze kubaka ibigwi mu karere ka Nyamasheke no mu ntara Y’uburengerazuba muri rusange.

Mu Bahire baganiriye na Kivupost bavuze ubuzima bushaririye babagamo Padiri atarabegera kugirango abasubize mu ishuri.

Innocent Niyonzima avuga ko avuka mu gace ka Kirambo a,agace wasangaga karimo indangamirwa nyinshi,akavuga ko na Mama we yishoye muri uwo mwuga nubwo Papa we yaje gupfa agatangira ubuzima bushaririye bwo kwibera mu muhanda.

Ati:”Njye mama na Papa babagaho batumvikana nubwo Papa wanjye yaje kwitaba imana ,bimviramo kubura unyitaha ,bituma nyoboka inzira y’umuhanda,gusa ku bw’amahirwe Padiri wacu umubyeyi aza kundeba hamwe n’abandi adusubiza mu ishuri.”

Muhawenimana Josepha wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ,avuga ko mama we yanywaga inzoga agataha yasinze akarwana na Se,bityo ko ubwumvikane bucye bw’ababyeyi be ,bwatumye ayoboka iy’umuhanda.”

Muhawenimana Josepha avuga ko yaje guhura na Padiri wa Paruwasi ya Tyazo maze abahurixa hamwe agaruka mu ishuri ubwo ,yariyarataye yiga mu mwaka wa mbere.

Ati:”Nigaga mu wa mbere ,ishuri ndihagarikira aho bitewe nuko mu rugo hahoraga amakimbirane ya Papa na Mama, aho mama yatahaga yasinze bityo agashyamirana na Mama bakarwana,ibyo byatumye njya mu buzima bwo mu muhanda,gusa Padiri yaturebanye n’abandi aduhuriza hamwe ,araduhumuriza kuri ubu ndi mu ishuri kandi nizeye kurangiza ,nkazabona akazi kimwe n’abandi.

Muhawenimana Josepha avuga ko bashimira Kiliziya uburyo yabiyegereje ikababera umubyeyi.

Ati:”Ubu iyo tutagira Kiliziya idufate ,Padiri atwiteho,rwose ubu natwe ntituba tuzi aho turi gusa turiga ,turarya ,twitaweho n’umubyeyi wacu.”

Padiri Directeur(Umuyobozi w’iki kigo) Jean Bosco Niyonsenga avuga ko abana bakuwe mu muhanda mu bice bya Kirambo bameze neza ,ashimangira ko biswe”Abahire”nkuko ijambo ry’Imana mu byukuri rigaragaza abahiriwe ari bande.

Ati:”Twebwe nka Kiliziya ivanjili itubwira kugira neza,gufasha abababaye,imfubyi n’abapfakazi kugirango nabo bibone nk’abana b’Imana,rero aba bana bacu nka Kiliziya bafashwe neza,bahabwa ibikenerwa byose kugirango bitabweho,imyigire n’inyigishirize igende neza.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu Nyiricyubahiro Edouard Sinayobye yavuze ko nka Kiliziya batazahwema ku kwita ku bababaye cyane cyane abana bo mu muhanda n’abafite ubumuga

Ati:”Twe nka Diyosezi ibigo byacu bifite uburezi budaheza bityo rero Ababa bababaye turabarera kibyeyi,ndetse n’abana bafite ubumuga tubitaho,dufite amashuri menshi yacu aha aba bana uburezi bwisumbuyeho.”

Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umushumba wa wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yavuze ko Kiliziya ubwayo ari umubyeyi wabababaye bityo ko ivanijili ya Kristu yo ibivuga mbere.

Ati:”Ivanjili ya Krustu yo itubwira abababaye icyo bakeneye,dufite ibigo byacu byashyize imbaraga mu kwita kuri bene abo bana ,gusa twavuga nk’ikigo cyacu dufite mu Bugarama aho iki kigo cyateje ku rugero rwisumbuyeho uburezi bwa bene abo bana.”

Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko bitera kwishima iyo ubonye umwana ufite ubumuga ,utagira Kivurira aseka,birashimisha bigatuma nawe unezerwa.

Ati:”Uzi kubona bene bariya bana bishimye baseka?biradushimisha tukumva natwe biduteye ishema.”

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko abana 49 aribo kuri ubu bamaze gukura mu buzima bwo mu muhanda,imihigo yo kongera imibare yabo ikaba ikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button