
Nyamasheke:Haracyagaragara imvugo zipfobya abafite ubumuga
Mu bukangurambaga bwo kwimakaza uburenganzira bw’abafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke bwabaye mu cyumweru gishize tariki ya Kanama 2026,bamwe mu bafite ubumuga bagaragaza ko hari ihohotetwa bagikorerwa n’abantu bamwe na bamwe babita amazina abapfobya.
Byagarutsweho n’abamwe bafite ubumuga bavuga ko mu bihe bitandukanye usanga hari abaturanyi,inshuti n’abandi babita amazina asubiza ukwidembya n’uburenganzira bwabo bamaze kugeraho.
Karamage Ignace avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye abwirwa amagambo asesereza ,amutesha agaciro ,akavuga ko hari umuntu w’umuturanyi we wiheze amwita”Gacumba”bikamutera ipfunwe.
Ati:”Ndibuka ko mu mwaka wa 2010 hari umuturanyi twagiranye akabazo gasanzwe kandi bibaho akagarura mu kanwa ke izina Gacumba ashaka kwerekana ko mfite ubumuga bw’urugingo.”
Karamage avuga ko muri ibyo bihe atamureze yamuretse gusa ababyumvise babikwita babwira uwabimwise ko bidakwiye mu muco nyarwanda ko nawe atariwe wigize utyo.
Ati:”Ababyumvise batwamye Nyirukubivuga bamubwira ko bidakwiye ko niyongera yazajyanwa mu buyobozi.
Umutesi Rose uri muri komite y’ubutegetsi y’impuzamiryango y’abafite ubumuga NUDOR yavuze ko gupfobya abafite ubumuga ubwabyo atari ikosa ahubwo bigize icyaha.
Ati:”Intambwe tumaze gutera irashimishije rero gutuka,gupfobya ufite ubumuga si ikosa ahubwo bigize icyaha,uzabigerageza tuzashaka abanyamategeko maze bamukurikirane mu nkiko ,ubutabera buhabwe uwapfobejwe.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukankusi Athanasie avuga ko muri rusange akarere ka Nyamasheke badakunda guhura n’ibyo bibazo gusa avuga ko abafite ubumuga bafite aho bavuye niyo bagana babicyesha imiyoborere myiza.
Ati:”mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi twese turabizi ubuzima bw’abafite ubumuga,wasangaga batitaweho ariko kubera imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Presida wa Repubulika ubu baba mu bimina,amakoperative n’imishinga itandukanye nkuyu mwatweretse wa “Twizezimbere”bagakora bakiteza imbere.”
Agaruka ku mibereho y’abafite ubumuga muri aka karere yavuze ko akarere n’abafatanyabikorwa bakora byinshi bitandukanye kugirango imibereho yabo ikomeze kumera neza.
Ku bapfobya abafite ubumuga Mukankuzi Athasie yagize ati:”Ntibikwiye ko aho tugeze ubu mu miyoborere myiza,abafite ubukuga bapfobywa,bitwa amazina asuzuguritse cyangwa abambura ubumuntu,aho muhuye nabyo nimudutungire urutoki nk’abayobozi maze dukurikirane ikibazo cyanyu.
Brigitte Murekatete umukozi wa NUDOR agaruka ku mushinga”Twitezimbere?”mu karere ka Nyamasheke.




