Amakuru

Uburengerazuba:Babona Komite nshya ya PSF yatowe, izabageza ku iterambere

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026,ubwo abikorera baturutse muvturere tw’intara y’uburengerazuba batoraga Komite igomba kubahagararira ku ntara kugirango bafashe inzego bwite za Leta kwesa imihigo.

Abitabiriye amatora yo gushyiraho inzego z’abikorera mu ntara y’Uburengerazuba baturutse mu turere tw’iyi ntara babwiye Kivupost ko aba bayobozi bitoreye babakeneyeho byinshi by’iterambere ry’iyi ntara n’igihugu muri rusange.

Urimubenshi Aimable ,Rwiyemezamirimo ukora ibikoresho byo mu bwubatsi byifashishwa mu bwubatsi(amatafari n’amapave) akanagira Future Supermarket iherereye mu murenge wa Bwishyura yabwiye kivupost ko iyo komite nshyashya ya PSF mu ntara bayitezeho byinshi dore ko ari n’abantu bamenyereye imikorere y’Urwego rw’abikorera.

Urimubenshi Aimable ukora ibikoresho by’ubwubatsi mu ibumba akaba anafite alimentation yitwa”Future Supermarket yashimye komite Nshya ya PSF yatowe.

Ati:”Dore bariya bose barasobanutse ,iterambere ry’iyi ntara turibatezeho,turabizeye,twabatoye tubazi ,si bashya muri Uru rwego niyo mpamvu tubatezeho umusaruro.

Urimubenshi Aimable abajijwe impamvu usanga hari uturere usanga dufite ibyumba bigari byo kwakira ababicyeneye ariko usanga ari iyanga mu tundi turere nka Ngororero,yavuze ko nk’abikorera ,uwo ari umukoro bagiye gushakira imari kuko bamaze kubona ko intara y’uburengerazuba ari igicumbi cy’ubukerarugendo n’amahoteri butyo ko kuhashora imari byingura bigateza imbere intara n’igihugu muri rusange.

Ati:”Twaganirijwe amahirwe ari mu turere twacu,ntagushidikanya ko vuba aha ba Rwiyemezamirimo bagiye kubaka ibyo byumba bigahita biboneka dore ko uwo ari umushinga utabahombya,rero amahirwe y’ishoramari ari mu ntara yacu ,tugomba kuyabyaza umusaruro.”

Rwamucyo Juvenal watorewe kuba Perezida w’akanama Nkemurampaka muri PSF mu karere ka Rutsiro akaba afite kompanyi icukura umucanga avuga ko nawe adashidikanya ko abo batoye bazabageza ku iterambere.

Rwamucyo Juvenal watorewe kuba Prezida w’akanama Nkemurampaka muri PSF mu karere ka Rutsiro akaba afite company iyora umucanga avuga ko nawe adashidikanya ko abo batoye bazabageza ku iterambere.

Aganira na Kivupost yagize ati:”Aya ni amaraso mashya tubonye,sinashidikanya ko aba bagiyrvkudufasha mu mishinga duteganya imbere igamije guhindura imibereho y’abatuye intara yacu y’uburengerazuba, tutaretse n’igihugu,ndahamya ko Komite za PSF zatowe mu turere n’iyi dutoye yo ku Ntara nibagira imikoranire byose bizihuta n’iterambere ryihute.”

Umuyobozi w’Intara y’uburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yashimye komite ya PSF icyuye igihe abashimira ibyo babashije gukora nko koroza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi inka,koroza abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ,asaba abaje bashya gukomereza aho bageze bagendera ku cyerekezo cya 2020-2050 na gahunda za NST2 zigamije kwihutisha iterambere.

Umuyobozi w’Intara y’uburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yashimye komite ya PSF icyuye igihe asaba ije gukomereza aho baribagejeje,yizeza ubufatanye muri byose.

Yagize ati:”Twe nk’intara tubemereye ubufatanye muri byose,hari gahunda igihugu cyacu kihaye twese tugomba gufatanya,ndashimira Komite ya PSF icyuye igihe ,mpa n’ikaze abaje ,tugiye gushyira gahunda za leta mu bikorwa harimo icyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2020-2050 na gahunda zo kwihutisha iterambere NST2.”

Mu batowe guhagararira PSF ku ntara ,Perezida ni Mabete Niyonsaba Dieudonné wagize amajwi 64, Visi Perezida wa mbere yabaye Uwankwera Judithe wagize amajwi 71, naho Visi Perezida wa kabiri aba Mukamana Immaculée wagize amajwi 66.

KURIKIRA IKIGANIRO URIMUBENSHI AIMABLE UKORA IBIKORESHO BY’UBWUBATSI MU IBUMABA AKABA NA NYIRI “FUTURE SUPERMARKET “IRI MU MURENGE WA BWISHYURA ICYO YIFUZA KURI KOMITE NSHYA YATOWE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button