Amakuru

Rusizi:Gitifu ucyekwaho guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994 yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Kuri iki gicamunsi tariki ya 30 Mata 2026,nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyakabuye rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo Ndamyimana Daniel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama ukurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994, icyaha bicyekwako yakoze tariki ya 6 Mata 2026 .

Mu iburana ubushinjacyaha bwagarutse ku mpamvu zikomeye zituma Ndamyimana Daniel acyekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994 aho bwavugaga ko hari ubutumwa bugufi yandikiye Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel asaba umugoroba wo kwibuka tariki ya 6 Mata 2026,itariki abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashisha.

Mu nzitizi zatanzwe n’Ubushinjacyaha nuko mu gihe yaba afunze yakorohereza ubutabera kumubonera ku gihe,bityo akagira ibyo azakomeza gusobanura ku cyaha ashinjwa.

Ubushinjacyacyaha kandi bwavugaga ko mu gihe yakurikiranwa adafunzwe bishobora gushyira igitutu ku batangabuhamya nk’umuntu uri mu mwanya w’ubuyobozi nka Gitifu w’umurenge ibyo Ubwunganizi bwa Ndamyimana Daniel Maître Ineza Jules Lambert bwakubitiye kure buvuga ko umukiriya we yamaze guhagarikwa mu nshingano bityo ko nta gitutu yashyira ku batangabuhamya kubera ko atakiri mu nshingano,ndetse ko nta rindi perereza rizakorwa kubera ko abatangabuhamya bose babajijwe bityo ko bizera ibyagezweho mu iperereza.

Urukiko mu bushishozi bwarwo rwafashe umwanzuro wo kuba rufunze Bwana Ndamyimana Daniel kugirango akurikiranwe afunze nkuko amategeko abiteganya hagendewe ku nzititizi zatanzwe n’isesengura ry’urukiko.

Mu gufata uyu mwanzuro urukiko rwashingiye ku kuba Kuba Ndamyimana Daniel n’umwunganizi we Ineza Jules Lambert bavuze ko kuri paji ya 5 kuri Raporo y’inama havuga ko atari Daniel Ndamyimana wasabye umugoroba wo kwibuka 32,Jenoside yakorewe Abatutsi,ahubwo ko ari Ibraham wasabye uwo mugoroba ataribyo ahubwo bihabanye n’ukuri kwiyo Raporo bicyo urukiko rukabona ko haba hari impamvu zifatika zituma Ndamyimana Daniel acyekwaho kuba yarakoze icyo cyaha,bityo ko rwanzuye ko Daniel Ndamyimana akomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.

Igikurikiraho nuko ubu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Ndamyimana Daniel agiye kujyanamwa mu igororero rya Rusizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button