
Rusizi-Bugarama :Urwunge rw’amashuri rwa Bugarama Cite rwasezeye mu cyubahiro abarimu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru biba impurirane na Eid al-Fitr
Mu rwuge rwamashuri rwa Bugarama Cite mu murenge wa Bugarama bizihije umunsi usoza igisibo cy’abayisiramu Eid al-Fitr biba impurirane n’igikorwa cyo gusezera ku barimu basoje akazi kabo ko kurera bakorera muri icyo kigo.
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barishimira akazi keza bakoreye leta n’ikigo bakoragaho muri rusange bakaba banishimira umusanzu batanze mu rwego rw’uburezi bakoraga.
Munyampundu Ephrem warumaze imyaka 20 yigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Bugarama Cite akaba yarahageze mu w’2006,avuga ko bishimiye kuba basezeweho mu cyubahiro baherekezwa nk’abakoze iby’indashyikirwa nkuko babyiboneye.
Ati:”Iyo wakoze neza urashimirwa,rero turashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu nwatubaye hafi,tugashimira byimazeyo ubuyobozi bw’ikigo cyacu bwatuyoboraga n’abarimu twakoranye muri iki gihe cy’iyi myaka,uri wenyine ntabwo wabyishoboza.”
Munyampundu Ephrem avuga ko mu myaka 20 yaramaze akora mu Rwunge rw’amashuri rwa Bugarama Cite yakoze ibyo ashoboye ,yitanga mu buryo bwose akaba abiboneye mu kumusezeraho.
Ati:”Njyewe nakoze hano mu myaka 20,nigishije abana ,mbafata mu buryo bungana mbaha ubumenyi ibyanagaragariye mu mitsindire y’isomo ryanjye ry’ikinyarwanda nigishaga.”
Mukankiko Costance yari umukozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarama Cite ushinzwe icungamutungo(Comptable)aho yari amaze imyaka 10 akorera muri icyo kigo aho yageze avuye ahenshi hatandukanye ,yavuze ko ari iby’agaciro gushimirwa,ugasezerwaho mu cyubahiro nkuko babikorewe n’ubuyobozi bw’iki kigo bwabihuje n’ibyishimo by’umunsi wa Eid al-Fitr.
Ati:”Turishimye nkabari abakozi muri iki kigo,badusezereye mu cyubahiro ,turishimye mu buryo umuntu atabasha kuvuga.Turashimira abakozi bose twakoranye kuko twabanye neza mu buryo bugaragara.”
Yakomeje avuga ko inshingano ze wasangaga zigoye aho zasabaga gukorera hamwe n’umuyobozi w’ikigo kugirango bese imihigo itandukanye bakaba basoje neza agasaba ababakuriye mu ngata gukomeza umuco wo gukorera hamwe kuko aribyo bigeza ku iterambere.
Ati:”Inshingano zo kuba comptable ziragoye rimwe na rimwe aho usanga hari ibyo usabwa gukora ariko ukabanza gukora igenzura ry’impapuro zitandukanye rimwe kubera gutinda ukaba wabipfa n’ubuyobozi bwawe,ariko aha nakoraga ubuyobozi twafatikanyaga ku buryo nubwo ngiye nizera ko ngiye ntawe dufitanye ikibazo numwe.”
Agira inama abasigaye inyuma gukora cyane kandi bagakora n’abandi kandi bakora nk’ikipe kuko ariryo banga ryo kugera ku ntego.
Ati:”Abasigaye tubifurije imirimo myiza bakorana n’abandi kugirango batere ikirenge mu cyacu gusa ntitugiye ubutazagaruka ahubwo turajya tuza hano nibanadukeneraho ubufasha twiteguye kubutanga kuko hano ari mu rugo.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarama Cite Mbarushimana Hamimu avuga ko ari umwihariko buri mwaka ko bizihiza uyu munsi wa Eid al-Fitr ariko ko uyu munsi wabayemo umwihariko ukomeye wo gusezera mu cyubahiro abarimu batatu bakoraga akazi kabo ko kurera muri icyo kigo.
Ati:”Iki kigo cyacu ni ikigo cy’Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda ufatanya na leta ,rero ni umuco wacu kwizihiza uyu munsi wa Eid al-Fitr ariko kandi twishimiye no guherekeza bagenzi bacu mu kiruhuko cy’izabukuru tukabaha icyubahiro tubagomba niyo mpamvu y’uyu munsi.”
Uyu muyobozi Hamimu avuga ko batabasezeye byo kubabura ahubwo ko barajya babakenera mu buzima bw’ikigo cyabo kugirango bagaruke bafatikanye inshingano.
Ati:”Hari ubunararibonye bafite rero ntitubasezeye ngo bagende ,turajya tubakenera kugirango badusangize ubunararibonye bwabo kuko icyarimu ntikiva mu bagikoze,tukaba tunabashimira umuhate n’ishyaka bakoranye akazi kabo.





