Amakuru

Lycee de Kigali:Abarimu n’abanyeshuri basabwe kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi no gukumira ibyaha, akaba n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abanyeshuri n’abarimu gukomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari yo nkingi ikomeye igihugu cyubakiyeho no kwirinda ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo kuko bibangamira ubwo bumwe.

Ibi Umuvugizi wa RIB yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’abarezi ba Lycée de Kigali mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’iri shuri.

Ikigo cya Lycée de Kigali cyahoze ari icy’abana b’abayobozi. Mu gihe cya jenoside cyari kirinzwe cyane bikaba byaratumye nta Mututsi washoboraga kugihungiramo nubwo hari mu gihe cy’ibiruhuko by’amashuri.

Amateka agaragaza ko mu cyumba mberabyombi cya Lycée de Kigali haberaga inama z’ibitero no gukora amalisiti y’Abatutsi bagombaga kwicwa.

Mu kiganiro cye cyibanze ku itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, Umuvugizi wa RIB, yibukije abanyeshuri n’abarezi ko kwibuka atari ukubika inzika, ahubwo bifasha kumenya amateka kandi bigatanga umukoro wo kurwanya no gukumira ihakana n’ipfobya rya jenoside.

Dr Murangira yanagaragaje ingaruka mbi ibi byaha bigira ku wabikoze ndetse n’uwabikorewe, asaba abanyeshuri ba Lycée de Kigali ubufatanye mu gukomeza guhangana n’abashaka kugarura amacakubiri mu Banyarwanda cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga.

Yatanze umukoro ku barimu n’abarezi wo gukomeza kwihugura ku mateka y’igihugu kugira ngo bitaba intandaro yo kuyobya abo barera.

Kwibuka byatangijwe n’urugendo ndetse no gucana urumuri rw’icyizere. Ibiganiro, ubuhamya ndetse n’ubutumwa bunyuze mu mivugo n’ikinamico byose byagarutse ku mateka yaranze igihugu n’ubutwari bw’ingabo zari iza RPA-Inkotanyi mu guhagarika jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button