
Rusizi-Bugarama:Amashirakinyoma ku mwanda uvugwa mu ishuri ribanza rya Mihabura
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mihabura Ntihinyurwa Benjamin yabwiye Kivupost ko nta mwanda urangwa mu kigo cy’ishuri abereye umuyobozi ahubwo ko bakanjije ingamba zo guteza imbere isuku mu kigo cyabo dore ko ari inkingi bagenderaho.
Uyu muyobozi yavuze ko hari amashusho yafashwe ariko agasobanurwa mu buryo butaribwo aho uyu muyobozi avuga ko ahagaragaye harunze intebe zishaje ari aho bazisanira ,ibyafashwe nabi nko gusesagura umutungo cyangwa kuwucunga nabi.
Ati:”Hari amashusho yagaragaye yerekana aharundwa intebe zangiritse mu kigo cyacu,ariya mafoto yavuzweho bitandukanye akenshi byagaragajwe nko kudacunga ibigize umutungo w’ikigo,ndagirango nshyire umucyo kuri iki kibazo ko aho intebe zasanzwe ariho zishyirwa mu rwego rwo kugirango zisanwe,murabona ko n’abafundi bazindutse bazisana nkuko mubyibonera.”
Uyu muyobozi w’iki kigo avuga kandi ko basanzwe bafitanye imikoranire yanditse(amasezerano)na Rwiyemezamirimo w’umufundi ugomba gusana intebe zose zangiritse mu kigo bityo ko biriya bitafatwa nko kutita ku nshingano ahibwo bigafatwa nko kuzikusanyiriza hamwe mu rwego rwo kuzisana.

Ati:”Havuzwe byinshi kuri ariya mafoto kandi mu byukuri ikigo cya Mihabura gifitanye na Rwiyemezamirimo amasezerano yanditse aho avuga ko arajya asana intebe n’ameza byangiritse mu kigo cyacu rero ntabwo twaba tutita ku micungire y’ibikoresho by’ikigo maze dushake Rwiyemezamirimo wo kubisana.”
Ntihinyurwa Benjamin avuga ko bafite imihigo myinshi yo kurwanya umwanda mu kigo mu rwego kwimakaza isuku aho bateganye vuba aha kubaka umuyoboro uvana amazi mu gikoni giteguririrwamo amafunguro y’abanyeshuri bikaba biratangira muri iyi minsi.
Ati:”Mu rwego rwo kwimakaza isuku turashaka kubaka umuyoboro uyobora amazi avuye mu gikoni n’ahandi mu rwego rwo kwirinda umwanda,rero ni ingamba nk’ikigo dufite mu rwego rwo kurinda abanyeshuri barenga ibihumbi bibiri indwara zishobora guterwa n’umwanda.”
Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba RPF -Inkotanyi yabahuje ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 iki kigo kiri mu byagarutsweho birangwamo umwanda ,ibyo umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Sindayiheba Phanuel yasabye ko iki kibazo cyakemurwa vuba.
Muri yo nama Mayor yasabye ubuyobozi bw’umutenge wa Bugarama gukurikirana icyo kibazo kugirango kibonerwe umuti urambye.

Kurikira ikiganiro Kivupost yagiranye n’Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kihabura riherereye mu murenge wa Bugarama /Rusizi