Amakuru

Kigali:ADEPR yambuye ububasha bwa Gishumba abapasiteri bahamwe n’icyaha cya Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwasohoye urutonde rugaragaza abantu 35 bambuwe inshingano za Gishumba n’iz’umubwirizabutumwa baherewe muri iri torero, kuko bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urutonde rwasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, risubiramo ko iki cyemezo cyafashwe “Bushingiye ku mwanzuro w’Inama Nkuru y’Abashumba b’itorero ADEPR yateranye ku ya 22 Ukwakira 2025 na 11 Gashyantare 2026 igasuzuma ingingo zirimo iy’umunyamuhamagaro ufite inshingano za gishumba wahamijwe n’inkiko z’igihugu zibifite mu nshingano icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Iri tangazo rikomeza rimenyesha abanyetorero baryo ko abari kuri uru rutonde rw’abantu 35 bambuwe “Inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa baherewe mu Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda- Itorero ADEPR kuko “bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994”.

Iri tangazo kandi rigaragaza amazina yombi ya buri umwe, inshingano yari afite mu Itorero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yakoreraga mu itorero, ndetse n’aho abarizwa ubu.

Ku rutonde hariho Uwinkindi Jean wakatiwe burundu kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo yayoboraga Paruwase mu Burasirazuba bw’u Rwanda i Nyamata muri Kayenzi.

Mu bandi bambuwe inshingano harimo Nsanzurwimo Joseph wari Umuvugizi wa ADEPR akorera ku Kimihurura muri Kigali. Muri iki gihe abarizwa
mu Bubiligi.

Harimo abakoreraga mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’amajyepfo y’u Rwanda, muri Uganda, mu Bubiligi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Malawi.

Harimo kandi ufungiye mu Igororero rya Huye, ufungiye mu Igororero rya Mpanga, uri mu igororero rya Muhanga, igororero rya Nyanza n’ahandi.

Urutonde runagaragaza uwitwa Seromba Mathie wakoreraga mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ariko ubu bitazwi neza aho abarizwa. Harimo kandi Ntakibuze Innocent wakoreraga muri Paruwase Mahoko watorotse Igororero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button