Amakuru

Nyamasheke: Hari abayobozi b’inzego z’ibanze bashutse abaturage kubabera ijisho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bibaviramo igifungo

Hari abaturage bo mu midugudu igize umurenge wa Karengera cyane cyane abo mu midugudu ya Mpinga,Higiro na Muhora yo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko Kuba bafite ababo bafungiwe ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bwa Zahabu,abayobozi bamwe na bamwe bo mu nzego zibanze bafitemo uruhare ibyo abaturage babona ko nubwo ababo bakoze icyo cyaha ari ugushukwa nabo muri izo nzego.

Mu baganiriye na Kivupost batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara bahamije uburyo abantu babo bafunze ariko bakaba baribarijejwe ubufasha nabo bayobozi bwo kubahagarararira bagacukura zahabu yabo kugera igeze ku isoko.

Umwe muri bo yabwiye Kivupost ko hari abayobozi bakoreraga ku ijanisha ryibyabonetse cyangwa se hakabaho ko bagira amakipe yabo muri ibyo birombe cyangwa mu migezi ,icyinjiye kikagabanwa bingana.

Ati:”Njyewe umugabo wanjye afungiye ku Gataka nibyo koko yasanzwe acukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ,baramufata baramufunga ,ariko icyo gihe akaba yariyahuye na Sedo bumvikana ko gucukura ntakibazo barajya bamuha akantu,akaba afunzwe yaramaze guha Sedo ibihumbi mirongo itanu(50000).”

Yunzemo ko hari igihe bazaga kubafata(abapolisi )baje kubafata Sedo agahita abacyemera bakavamo ariko ku munsi warwo babagwa gitumo nibwo umutware wanjye yatwawe n’inzego arafungwa.

Ati:”Sedo yamenyaga ko inzego z’umutekano zije kubafata,akababurira bigatuma badafatwa ,akaba ariyo mpamvu baribamaze kabiri none ubu afunze wenyine uwamushukaga batarikumwe yibereye iwe.”

Undi we avuga ko hari igihe ushinzwe ubuhinzi mu murenge yazaga akirirwa asangira nabavuye gukora ubucukuzi butemewe ariko aje no kureba amafaranga avuye mu makipe abiri ye yakoraga ubwo bucukuzi ,bikaba ayo makipe abiri yari ingorororano yo kugirango batazatangirwa rapport bagafatwa.

Ati:”Nk’abaturage twarabibonaga,agronome yarazaga ku mugoroba agasangira nabo bacukuzi ariko akaba aje no kureba umusaruro wabonetse mu makipe abiri ye yariyararagijwe.”

Kivupost yashatse kumenya amakuru nyayo y’ibyo aba baturage bavuga yandikira Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Karengera Jean Damascene Mbanenande niba amakuru amuvugwaho niba yaba ariyo cyangwa ayanyomoza maze agira ati:”Baza RIB na Police ibafunze.”
Ku rundi ruhande twashatse kumenya icyo Sedo uvugwaho imikoranire n’abaturage muri ubwo bucukuzi butemewe abivugaho ntiyagira icyo atubwira

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya ari icyaha bityo abaturage bakwiye kubimenya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yabwiye Kivupsot ko kugeza ubu nta muyobozi barafata agira uruhare rwaba ruziguye cg rutaziguye muri ubwo bucukuzi butemewe.
Ati:”muyobozi turafatira muri ubu bucukuzi mu buryo buziguye cyangwa butaziguye yongeraho ko uwamenya ayo makuru yabo bayobozi babyishoramo yayabaha bakayabyaza umusaruro kandi gutanga amakuru ko bikomeza kuba ibanga.”

Mu byumweru bishize nibwo inzego z’umutekano mu karere ka Nyamasheke zataye muri yombi abacyekwagaho ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu rwego rwo guhashya icyo cyaha mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button