Amakuru

Rusizi:Bishimiye ibyo bagezeho ,bahabwa inkoko nk’ubwasisi mu kurandura igwingira

Abanyamuryango ba Koperative Koimunya ikusanya umusaruro w’igihingwa cy’umuceri ikorera mu muremge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi yishimiye ibyo imaze kugeza ku banyamuryango bayo,ibaha ubwasisi bw’inkoko zitezweho guhindura imibereho yabo.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Koimunya bavuga ko Kuba bahawe inkoko nk’ubwasisi,ni ukuvuga ku nyungu zibyo binjije ari igikorwa cyiza kizatuma Umuryango w’umuhinzi w’umuceri akomeza kugira ubuzima bwiza .

Umwe waganiriye na Kivupost yagize ati:”Ni ubwambere baduhaye ku bwasisi,wasangaga batubwira ibyo twagezeho ,gusa biguma mu mutungo wa Koperative ariko baduhaye inkoko zizatuma natwe tubona amagi kugirango imiryango yacu nayo igire ubuzima bwiza bityo igwingira n’imirire mibi bicike.”

Abahinzi bo muri Koperative ya Koimunya bashimye iki gikorwa.

Undi muhinzi wo mu itsinda rya 27 byabwiye Kivupost ko inkoko bahawe zizabaha amagi azatuma abana bo mu miryango yabo bava mu mirire mibi bitewe nuko bagiye kuzorora zikabaha amagi yo kurya ku miryango yabo.

Bose bamwenyuraga bavuga ko izi nkoko bazitezeho kurwanya igwingira.

Ati:”nkanjye nta nkoko nagiraga ,koperative iduhaye inkoko zizatuma mbona amagi atunga abana kadi nanjye nyaryeho nzane itoto gusa izi nkoko sizo tuzishyura ahubwo zakomotse kuvrwunguko twungutse uyu mwaka ,bityo natwe badutekerezaho,ubu njyanye mu rugo inkoko ebyiri ngiye korora nahawe na Koperative yanjye mbarizwamo.”

Umuyobozi wa Koperative KOIMUNYA Pasteur Furahani Samuel avuga ko nkuko bimenyerewe iyo umwaka urangiye habaho gahunda yo kurebera hamwe uko ingamba baribarihaye niba barazigezeho,hakarebwa ku rwunguko bungutse no gufata ingamba z’umwaka utaha.

Furahani Samuel Prezida wa Koperative Koimunya avuga ko abanyamuryango bagomba kwitabwaho.

Ati:”Iyi nama nkuko bisanzwe iyo dusoza umwaka ,habaho ko dusubiza amaso inyuma tukareba integocn’ingamba twihanye niba zaragezweho bityo tukisuzuma kugirango tunategure umwaka ukurikiyeho dufata n’izindi ngamba nshya.”

Furahani Samuel Prezida wa Koperative Koimunya avuga ko kandi bishimira kuba umusaruro wariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize aho wazamutse ku buryo bugaragara,bakaba mu byo bishimira uyu munsi nibyo birimo gusa akomoza ku kuba baranatekereje ku mibereho y’umunyamuryango wa koperative bagafata umwanzuro wo kuboroza.

Ati:”Umwaka ushize twarungutse,gusa tunatekereza ku mibereho y’umunyamuryango wacu maze dufata umwanzuro wo guha buri munyamuryango inkoko 2 zizamufasha mu rugo iwe abanje kuzorora,izo nkoko si inguzanyo ahubwo zikomoka ku rwunguko twungutse uyu mwaka dusoje.”

Uburobozi bwa KOIMUNYA butangaza ko buzatanga inkoko zingana na 4600 zizahabwa abanyamuryango bayo basaga 2362 ,bukanavuga ko uyu mwaka ubanziriza uyu ushize babonye umusaruro ushimishije aho babonye Toni 1700 naho uyu ushize babona Toni zisaga 2000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button