Amakuru

Huye :Abahinzi basogongeye ku mbuto nshya y’imyumbati bizera umusaruro ushimishije

Ku Cyicaro cya RAB , Station ya Rubona mu Karere ka Huye, Abahinzi b’Intangarugero n’Abamamazabuhinzi b’igihingwa cy’imyumbati bavuye hirya no hino mu gihugu bari gusogongera ku bugari ndetse n’imyumbati itetse byeze ku mbuto y’imyumbati yongerewe ubudahangarwa mu kurwanya indwara ya kabore!

Iyi ikaba arimwe mu nzira ubushakashatsi ku mbuto nshya yakozwe harwanywa iyo ndwara yariyarazengereje abahinzi nkuko babitangaza gusa iyi mbuto nshya yongerewe ubudahangarwa ikaba igeze igihe cyo gushyikirizwa abahinzi ngo batangire kuyihinga nkuko ikigo cy’iterambere cy’ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyabitangaje.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko kubona iyi mbuto bizabazamurira umusaruro bitewe nuko iyi mbuto y’imyumbati yongerewe ubudahangarwa.

Ati:”Batubwiye ko izi mbuto zongerewe ubudahangarwa bityo ko tuzitezeho umusaruro ,ibi turabivugira ko izari zisanzwe zarizarazonzwe n’indwara ya Kabore yatumaga umusaruro wacu utuba.”

Abahinzi b’Intangarugero n’Abamamazabuhinzi b’igihingwa cy’imyumbati bavuye hirya no hino mu gihugu bari gusogongera ku bugari ndetse n’imyumbati itetse byeze ku mbuto y’imyumbati yongerewe ubudahangarwa mu kurwanya indwara ya kabore!

Aba bahinzi kandi bakomeza bashimira ikigo RAB kuko gishyira imbere umuhinzi bityo bagakomeza ubushakashatsi butuma havaho imbogamizi ku buhinzi bwa kinyamwuga.

Ati:”Turashima RAB kuba yarakoze ubushakashatsi bwagejeje ku guha imbuto y’imyumbati ubudahangarwa buzatuma yera neza natwe abahinzi tukihaza mu biribwa tukanasagurira n’amasoko.”

Dr. Athanase NDUWUMURENYI ushinzwe ubushakashatsi ku bihingwa by’ibinyabijumba muri RAB akaba avuga ko hari ikizere ko umwaka utaha ushobora kuzashira iyi mbuto yamaze kugezwa ku bahinzi,yingamo ko ubushakashatsi bumaze imyaka itandatu bukorwa.

Ati:”Hashize imyaka itandatu ubushakashatsi kuri iyi mbuto bukorwa kuri iyi mbuto nshya bukorwa,kandi twizeye ko mu mwaka umwe iyi mbuto izashyikirizwa abahinzi nyuma y’isuzumwa rya RICA.”

Biteganyijwe ko nyuma y’iyi nzira n’izindi za mbere ubushakashatsi bwanyuzemo igihe zizaba zirangiye imbuto izaba igomba kwemezwa na RICA ikayishyira ku rutonde rw’imbuto zemewe mu gihugu ngo zibone kugezwa ku bahinzi!

Kabore na Mozayike nizo ndwara zikomeye zibasira imyumbati mu Rwanda! Kugeza ubu hakaba nta mbuto n’imwe ihari mu Rwanda ifite ubudahangarwa kuri izi ndwara! Mu gihe iyi mbuto yagezwa ku bahinzi ikazaba ari igisubizo gikomeye!

Mu Rwanda, mu bijyanye no kwera byinshi, imyumbati ni igihingwa cya kabili nyuma y’urutoki, naho mu bijyanye n’ibihingwa bihinze ku buso bunini imyumbati ikaba igihingwa cya gatatu inyuma y’urutoki n’ibishyimbo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button