
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyahagaritse ibikorwa by’Inzozi Lotto mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), rwatangaje ko uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’lgihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.
RDB yabitangaje ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, aho yagize iti “Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y’lgihugu mu Rwanda.”
RDB kandi yakomeje itangaza ko abatsinze Tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa, ko Inzozi Lotto (Carousel Ltd) igifite inshingano zo kubishyura. Kwishyurwa bizakurikiranirwa hafi na RDB/NLGC kugira ngo hizerwe ko byakozwe neza.
Mu itangazo ryayo kandi, RDB yavuze ko iri mu nzira yo gushaka umufatanyabikorwa mushya (cyangwa abafatanyabikorwa bashya) muri Tombola y’igihugu binyuze mu ipiganwa. Yakomeje ivuga ko ari igikorwa kizashingira ku mahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.
Yakomeje iti “RDB iributsa ibigo byose bikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe ko bigomba kubahiriza mu buryo bwuzuye amategeko n’amabwiriza abigenga.”