
Ubutabera:Hari abagenzacyaha n’abashinjacyaha basoje amasomo muri ILPD
Abashinjacyaha n’abagenzacyaha 56 basoje amahugurwa y’iminsi itatu ku buhuza, biyemeza kubushyiramo imbaraga hagamijwe kugabanya abagana inkiko n’abafungwa.
Ni amahugurwa yasojwe ku wa 30 Mata 2025, yaberaga mu Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD), yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ndetse na ILPD.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru muri MINIJUST, wari intumwa ya Minisitiri muri uyu muhango, Mukabatsinda Anatolie, yasabye abasoje aya mahugurwa gutanga umusanzu wabo kugira ngo basubize ibibazo by’umubare munini w’imanza ziri mu nkiko ndetse n’ubucucike mu magororero ari hirya no hino mu gihugu.
Ati “Muzabe abahuza b’ababagana mbere y’abandi bose, mugire umutimanama wo gukemura amakimbirane y’ababagera imbere. Mujye mwerekeza umutima n’ibitekerezo byanyu ku kazi mubatega amatwi, kugira ngo mufate ibyemezo bikemura ibibazo bihari.”
Yabibukije ko urwego rw’ubutabera rufite ibibazo birimo imvune z’abakozi, imanza nyinshi zo gucibwa zirimo n’iz’ibirarare ndetse n’ubucucike bukabije mu magororero, ababwira ko ari bo rufunguzo rwo kugabanya iyo mibare yose.
Ati “Umwaka ushize hinjiye imanza ibihumbi 107, kandi inyinshi ni inshinjacyaha zingana na 69%. Ubujira bufitemo 28%, gukubita no gukomeretsa bufite 15%. Ba nyakuhwa, ibi mwahuguwe by’ubuhuza nimubyitaho, bizagabanya imanza mu nkiko, binunge umuryango kurushaho.”
Umushinjacyaha k’urwego rw’Igihugu, Desire Mbaragijimana, yibukije abahuguwe gukoresha ubumenyi n’ububasha bahabwa bakagena amadosiye bashyingura ndetse n’ayo bakabaye baregera inkiko, ndetse asaba Minisiteri y’Ubutabera kongera imbaraga mu gukumira ibyaha kurushaho.
Umushinjacyaha Nkubito Emmanuel, wavuze mu izina ry’abandi bahuguwe, yatangaje ko bungukiyemo byinshi bityo ko biteguye gutanga umusanzu wabo batizigamye, bagabanya imibare y’abafungwa kuko bihenda igihugu.
Ati “Nyuma yo kumenya ko igihugu gitanga hejuru ya miliyoni 12 Frw ku munsi ku biryo gusa mu magororero tutabaze ku kuvurwa, twasanze ari menshi ku mwaka. Dukwiye kugira icyo dukora tugatabara iguhugu.”
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yavuze ko guhugurwa kw’abakozi bo mu rwego rw’ubutabera, biri mu nshingano ILPD ifite yo kwigisha no guteza imbere amategeko kandi ko bishimisha cyane ILPD, bigatuma abahuguwe batanga serivisi nziza.
Yongeyeho ati “Ibirarane mu nkiko, ubucucike bukabije mu magororero na sitasiyo za RIB ni ikibazo cy’ingutu ku butabera kandi ni umutwaro uremereye kuri Leta, reka dufatanye dukoreshe ubu buryo bw’ubuhuza tugikemure, maze duheshe kandi duterwe ishema n’urwego rw’ubutabera mu Rwanda.”
Kuri ubu, imibare ivuga ko byibura abagororwa 66 binjira mu igororero buri munsi, ibi bikaba bihenda Leta cyane kuko asaga miliyari zirenga 204 Frw zahawe MINIJUST ibumbatiye ibigo bitandukanye birimo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Urwego Rw’Ubushinjacyaha (NPPA), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororero (RCS). rukaba rwiharira miliyari zirenga 40 Frw rwonyine.