
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV7)bwagaragaje ko akarere ka Nyamasheke kateye intambwe yo kwikura mu bukene
Ikigo cy’ibarurisha mibare mu Rwanda NISR kigaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.127 Frw mu mwaka.
Imibare igaragaza ko Umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$. Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.
EICV7 igaragaza ko ingo miliyoni 1,5 zavuye mu bukene mu myaka, bivuze ko ubukene bwagabanyutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwageze kuri 27,4% buvuye kuri 39,8% mu 2017, na ho ubukene bukabije bugera kuri 5,4%.
Mu turere twagarutsweho 10 dukennye kurusha utundi ni Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza, Nyamasheke, Rutsiro, Nyaruguru, Kamonyi, Rubavu na Karongi.
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu gusaranganya ingengo y’imari mu turere harebwa umubare w’abadutuye n’igipimo cy’ubukene kiharangwa.
Ati “Ubu tugiye kuzabisubiramo kuko dukurikije raporo y’imibereho y’ingo yabanjirije iyi, hari uturere twari dukennye cyane, urugero muri Nyamasheke ariko ubu urebye ubukene bwaragabanyutse muri Nyamasheke. Birumvikana ko tugomba guhindura hakibandwa ku turere dukennye cyane kurusha utundi.”
Nyamasheke ni kamwe mu turerere 7 tugize Intara y’ Iburengerazuba. Ibiro by’ Akarere biherereye mu Murenge wa Kagano, Akagari ka Ninzi, Umudugudu wa Gikuyu. Gahana imbibi na: Akarere ka Rusizi mu Majyepfo Akarere ka Karongi: mu Majyaruguru Akarere Nyamagabe mu burasirazuba DRC: mu burengerazuba. Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke babeshejweho ahanini n’ubuhinzi. Akarere ka Nyamasheke ni igice kiberanye n’ubukerarugendo kubera byinshi mu bimenyetso by’amateka bihaboneka bikiyongeraho imiterere karemano yaho.
