Amakuru

Uburasirazuba:Green Party yungutse ibiro bishya ,yizeza gushimangira imiyoborere myiza

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza yafunguye ku mugaragaro ibiro by’iri shyaka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni umuhango wabaye ku wa 26 Nzeri 2015 muri y’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abashyitsi baturutse mu bihugu birimo Ireland, Kenya,Swede, Madagascar na Serbia.

Dr. Habineza, yashimiye abarwanashyaka ku bwitange mu gushimangira demokarasi n’uruhare rwa politiki mu Rwanda.

Yagaragaje ko Green Party irajwe ishinga no gushimangira imiyoborere myiza kuva ku nzego z’ibanze.

Ubu ishyaka ryamaze kwagurira ibikorwa mu turere twinshi, rikaba rishyira imbere kurengera ibidukikije,demokarasi n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza.

Green Party ishyira imbere ibikorwa birimo kububgabunga ibidukikije, Gushyigikira gahunda zo guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere ndetse no guteza imbere gahunda za Leta zo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button