Amakuru

“Ruswa ni ikizira” Mukantaganzwa Domitilla ,Presida w’Urukiko rw’Ikirenga ku bakozi bashya b’inkiko barahiye

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza bashya n’abanditsi barahiriye gutangira inshingano nshya, gutanga serivisi nziza ku bagana inkiko kandi bakirinda ruswa mu mikorere yabo ya buri munsi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Mata 2026 ubwo yakiraga indahiro y’abacamanza 10 n’abanditsi b’inkiko 16.

Yakomeje agaragaza ko abacamanza n’abanditsi bakwiye gusigasira ubunyangamugayo kandi bakirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byaganisha kuri ruswa.

Ati “Kuba inyangamugayo ntabwo nabibasaba kuko iyo dusanga mutari zo ntabwo muba mwarahiye. Icyo tubasaba ni ugukomeza mukarangwa n’ubwangamugayo, mukaba intangarugero mu kazi.”

Yakomeje abibutsa ko ruswa ari ikizira.

Ati “Ruswa yo murabizi ko ari ikizira. Ntabwo yemewe n’imyitwarire yose iganisha kuri yo. Ibyo nitubyubahiriza, nidutanga serivisi nziza, tukaba inyangamugayo, tukakira abaturage neza, tuzaba twabaye abacamanza beza.”

Yabasabye kandi gusenyera umugozi umwe na bagenzi babo basanze mu kazi.

Ati “Ni akazi mugiyemo musangamo bagenzi banyu, haba ari mu rukiko mugiye gukoreramo cyangwa se mu zindi nkiko zigize urwego rw’ubucamanza. Twese duhuje inshingano, twese duhuje intego. Ndagira ngo mbabwire ko turi kumwe namwe umunsi ku munsi, ntihazagire uwirengera ikimugoye, mujye mwumva ko kujya inama no kuganira ari byo byubatse iki gihugu kugera uko mukibona.”

Yongeyeho ati “Abanyarwanda barafatanya gukora, gutekereza no gushaka ibisubizo iyo byagoranye. Ntihazagire uwibwira ko azakora wenyine ngo bikunde. Aho ugiye uhasanze abandi, muzafatanye neza kandi murangwe n’umuco mwiza wo kuzuzanya no gufatanya muri byose.”

Yanabijeje kandi ko Urwego rw’Ubucamanza ruzakomeza kubaba hafi mu mirimo yabo.

Yashimangiye ko bakwiye gutanga serivisi nziza ku Banyarwanda no kujya bakora akazi neza, bakuzuza inshingano uko bikwiye.

Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Hodari Edgar, yagaragaje ko bagiye gukomeza kuzuza inshingano batanga serivisi nziza.

Ati “Tugomba gutanga ubutabera kandi tugatanga serivisi nziza ku batugana, ku baturarwanda bose, kandi kuba umucamanza mwiza uba ugomba kuba umuntu w’inyangamugayo, si no kuba umucamanza byonyine, burya umuntu wese mu kazi akora akwiye kuba inyangamugayo. Ubunyangamugayo bwo twari tubusanganywe ni ukubukomeza kandi tugatanga serivisi zimeze neza ku Baturarwanda no ku bagana ubucamanza dukoreramo.”

Uwera Mireille Marceline yagaragaje ko mu nshingano nshya bagiye kujyamo bazashyira imbaraga mu gutanga serivizi zinoze kandi bakaziririza ruswa mu rwego rwo kunoza neza inshingano zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button