Amakuru

Rusizi:World vision na Cladho mu muvuno w’amaclubs y’abanyeshuri mu bukangurambaga bwa Enough Campain

Abayobozi bo muri World vision na Cladho basuye amwe mu maclubs y’abanyeshuri yashinzwe agamije kwimakaza isuku n’isukura no kurwanya igwingira mu bice bitandukanye by’igihugu kuko ayo maclubs yashyizwe mu bigo by’amashuri mu gihugu.

Abanyeshuri baganiriye na Kivupost bavuga ko batangiye gukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri no mu byaro byaho batuye bakangurira abaturage kwimakaza isuku n’isukura no kugira uruhare rukomeye mu kurwanya igwingira.
Niyoyabikoze Delyse lover Umunyeshuri muri Kiyovu TSS iherereye mu murenge wa Nyakabuye yavuze ko batangiye gahunda yo kwegera abaturage mu gihe cy’umuganda no mu nteko z’abaturage .

Ati:”Ni uruhare rwacu nk’abana gutanga umusanzu wacu mu kwibutsa ababyeyi bacu umuco w’isuku n’isukura no guca igwingira muri barumuna bacu,twatangiriye hano ku ishuri tubona ko ari byiza kurenga imbibi z’ikigo tukabijyana no mu biturage aho dukomoka.”

Ishimwe Patience umwe mubagize Club y’isuku n’isukura no kurwanya igwingira ahamya ko hahunda bihaye yo kwegera abaturage yatangiye gutanga umusaruro aho usanga ababyeyi babyumva neza dore ko bibabivugwa n’abana babo.

Ati:”Abana natwe nturwasigaye aho usanga twigisha ababyeyi bonsa ko mbere yo konsa umwana bagomba gukaraba intoki,umubyeyi yaba avuye mu bwiherero nabyo bikaba uko,turareba tugasanga hari impinduka kuko usanga indwara zuririra ku mwanda zaragabanyutse mu giturage aho dukomoka,rero nkatwe abana bato ababyeyi bakwiye guha agaciro ibyo tubabwira kuko tubana nabo mu buzima bwa buri munsi.”

Mupenzi Frank uhagarariye Nyungwe Cluster Management muri World Vision yavuze ko gahunda yo kubakira ubushobozi aya maclubs yo mu bigo by’amashuri ashinzwe isuku n’isukura ari umuhigo wabo dore ko aribo bayatera inkunga.

Ati:”Bana bacu mwadushimishije nimukomeze mushyiremo imbaraga mwibutse ababyeyi umuco w’isuku n’isukura ndetse mugire umuhigo wo kurandura igwingira bityo umuryango nyarwanda uzire igwingira.”

[/caption

Mupenzi Frank uhagarariye Nyungwe Cluster Management muri World Vision aganira n’abana biga muri Kiyovu TSS yo mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi.

Uyu muyobozi yavuze ko Kuba abana aribo bagira uruhare muri ubwo bukangurambaga babona ari ibyagaciro dore ko bashobora kumvwa cyane kuko baba babwira ababyeyi babo .

Murwanashyaka Evaliste ,Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO ku rwego rw’Igihugu yashimangiye ko Kuba abana bagira uruhare mu gukangurira abaturage gahunda z’isuku n’isukura ari ibyagaciro ko ntawabura kubishyigikira.

Ati:”Igikorwa gikorwa n’abana bangana gutya ,ababyeyi tugomba kucyubaha kugirango tubatere ingabo mu bitugu maze ubutumwa bwabo bugere kure.”

Yashimye ko abo bana bibumbiye mu maclubs y’isuku n’isukura no guhashya igwingira ubona basobanutse ,banasobanukiwe bityo ko urugamba bariho bazarutsinda ntagushidikanya.

Ati:”Ibyo badukiniye,ibyo batubwiye mu muvugo bikubiyemo amahame ashimangira isuku n’isukura no kurwanya igwingira,aho batubwiye umwana wagwingiye uwo ariwe banakomoza kuri gahunda z’isuku n’isukura muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO ku rwego rw’Igihugu Bwana Murwanashyaka Evaliste yunzemo ko hari ababyeyi bafite umuco wo kutamenya gutegura amafunguro y’abana kandi bafite ibyo kubagaburira abaha umukoro wo gukomeza kwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye ihabwa abana babo.

[caption id="attachment_14742" align="alignnone" width="1024"]

Murwanashyaka Evaliste,Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO ku rwego rw’Igihugu aganira n’abagize Club y’isuku n’isukura no kurwanya igwingira bo muri G.S Nyakabwende yo mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko urugo rushobora Kuba rukize ariko rukarwaza igwingira,abisobanura yagize ati:”Ntabwo wagaburira umwana inyama n’umuceri buri munsi wibwire ko urikumurinda igwingira,rero indyo yuzuye igomba kuba igizwe n’ibitera imbaraga,iby’ubaka umubiri n’ibirinda indwara.”

Abana bamwe batoranyijwe bahawe inkoko zo korora zizatera amagi zinakaturaga imishwi kugirango bajye barya amagi bahabwa umukoro wo kwirinda kuzigurisha cyangwa zikagurishwa n’ababyeyi babo.

Abana b’abanyeshuri babarizwa muri Clubs bamwenyuraga.

Uretse aba bayobozi basuye aba bana babarizwa muri ayo maclubs,basuwe kandi n’abandi bakozi ba World Vision ku rwego rw’Igihugu ,aba bayobozi hamwe naba Cladho bishimiye aba bana bagize Clubs z’isuku n’isukura no kurwanya igwingira mu bigo byabo,babasezeranya kubafasha muri byose.

[caption id="attachment_14748" align="alignnone" width="1024"]

Kurikira ijambo Umuyobozi wa Kiyovu TSS riherereye mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba yavuze ashimira World Vision ku nkunga badahwema kubatera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button