Amakuru

Rusizi:Ubuyobozi bw’akarere bwatanze ubutumwa ku baturage muri ibi bihe twerekezamo byo kwibuka ku nshuro ya 32,Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994

Rusizi:Ubuyobozi bw’akarere bwatanze ubutumwa ku baturage muri ibi bihe twerekezamo byo kwibuka ku nshuro ya 32,Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba bwatanze ubutumwa ku baturage bo muri aka karere n’abanyarwanda muri rusange mu bikorwa bigiye gutangira byo kwibuka ku nshuro ya 32,Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Mata 2026 mu kiganiro ,ubuyobozi bw’aka karere kagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku bikorwa Biteganyijwe byo kwibuka ku nshuro ya 32,Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu,Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Sindayiheba Phanuel yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 bitareba ibyiciro runaka ibi,ahubwo bireba umunyarwanda uwo ariwe wese.

Ati:”Kwibuka ntibireba abarokotse gusa ahubwo bireba buri wese kuko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ni inshingano ya buri wese.

Yongeyeho ko ko kwibuka bigeze aho Isi yose yifatanya n’u Rwanda mu rwego rwo kongera gusubiza amaso inyuma harebwa ku ngamba zo gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Sindayiheba Phanuel abwira abaturage ko muri iyi minsi 100, kwibuka bigomba gushingira ku mibanire n’imigirire byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Ati:”Nubwo dutangira iminsi irindwi y’icyunamo ,twese tuzi neza ko icyunamo kimara iminsi 100,turasaba abaturage bacu n’abanyarwanda muri rusange ko kwibuka bijyana no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda hirindwa amagambo abiba urwango,amagambo asesereza n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri rusange.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe muri ibi bikorwa byo kwibuka ,igihe cyose haboneka imvuga ikemangwa kugirango inzego zibishinzwe zikurikirane hamenyekane imvano y’izo mvugo kuko ubuyobozi aribwo bufite gusuzuma hatangwa umwanzuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button