Amakuru

Rusizi:Sonarwa Insurance yashumbushije abahinzi n’aborozi bahuye n’igihombo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gucurasi 2025 mu cyumba cy’inama cya Pastorale Incuti mu karere ka Rusizi niho hahembewe abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo bitandukanye.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye za Sonarwa n’iz’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

Ntirenganya Jean Baptiste wo mu mudugudu wa Gikombe mu kagari ka Kamurera mu karere ka Rusizi yahawe amafaranga anagana na miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda aturuka ku bwishingizi bw’inka yarafite ikaza gupfa.

Ntirenganya Jean Baptiste wo mu mudugudu wa Gikombe mu kagari ka Kamurera mu karere ka Rusizi yahawe amafaranga anagana na miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda aturuka ku bwishingizi bw’inka yarafite ikaza gupfa.

avugana n’umunyamakuru wa kivupost yavuze ko yagiye mu bwishingizi bw’amatungo yarabihinyuraga ariko aza kubishyirwamo n’umukozi w’umurenge ushinzwe iterambere n’ubuvuzi bw’amatungo(Veternaire).

Ati:”Nabanje gushidikanya ntabyumva ,numvaga ari inzozi bitabaho,nabibonye ubwo inka yanjye yagiraga ikibaoz cy’uburwayi igapfa ,nkaba mpawe miriyoni inshumbusha ,ibyo nitaga imikino.”

Ntirenganya Jean Baptiste agira inama aborozi n’abahinzi kugana ibigo by’ubwishingizi dore ko ari amahirwe yuko leta y’u Rwanda ibayishyuriye umuturage 40% by’ubwishingizi.
Ati:”Kuri ubu byarorohejwe niba utanga udufaranga duke leta igashyiraho andi kuki utajya mu bwishingizi?Rero mbibonye ubu ko ubwishingizi ari ntagereranywa kumva ngiye kuzongera kororora mbicyesha Sonarwa Insurance.”

Ntaganda Ushinzwe Kwishyura ikpanuka,ibyangijwe by’abahinzi n’igihombo cyibasiye aborozi ymuri Sonarwa Insurance yavuze ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2025 bamaze kwishyura asaga miriyoni 135 ku bahinzi n’aborozi bahuye n’ibiza bikabateza ibihombo bitandukanye.

Ntaganda ushinzwe kwishyura abahuye n’ibihombo muri Sonarwa Insurance agaruka ku buryo bitaye ku bahinzi n’aborozi.

Ati:”Muri iki gihembwe cy’amezi atatu025 tumaze kwishyura asaga miriyoni 135 rero icyituraje ishinga ni umwishingizi wacu nkuko tubivuga ngo “Muhinzi ,mworozi ,tekana urishingiwe.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko bwaribufite umuhigo wo gushyira inka 4500 mu bwishingizi z’aborozi batandukanye muri aka karere .

Habimana Alfred ,Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko umuhigo baribafite ugeze kure.

Habimana Alfred ,Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko bageze kuri 95% ku muhigo w’akarere wo gushyira 4500 by’inka mu bwishingizi.

Ati:”Nk’akarere ka Rusizi twaridufite umuhigo wo gushyira inka zisaga 4500 mu bwishingizi ,kuri ubu tukaba tugeze kuri 95% dushyira mu bikorwa uyu muhigo.”
Uyu muyobozi w’akarere avuga ko asanga ari amahirwe ku borozi n’abahinzi bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi gushyira imyaka yabo n’amatungo mu bwishingizi kuko harimo inyungu nyinshi.
Ati:”Ndakangurira abahinzi n’aborozi b’uturere twacu kuko leta ibatekereza kugeza ibahaye nkunganire ya 40% ku bwishingizi bwabo baba bafashe,rero ni amahirwe n’inyungu ku bahinzi n’aborozi bacu muri rusange.”

Sonarwa Insurance ni ikigo cy’ubwishingizi cyatangiye mu w’1975 ku ntego yo gufasha abakigana kujya mu bwishingizi mu gihe cy’amahina bakagobokwa.Iki kigo cy’ubwishingizi kimaze kuba ubukombe mu Rwanda cyatangije mu mwaka wa 2019 ,gahunda ya Tekana Muhinzi Urishingiwe igamije gufasha abahinzi bahuye n’igihombo mu bikorwa byabo by’ubuhinzi.
Sonarwa itangaza ko mu mwaka wa 2024/2025 ,bishyuye abahinzi n’aborozi agera kuri 1617502710.

Hahembwe aborozi n’abahinzi bahagarariwe n’amakoperative y’umuceri yahuye n’ibihombo bitandukanye.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button