Amakuru

Rusizi:RIB yavuze ku bagore bubatse ingo basenya bijejwe ibya Mirenge

Mu bukangurambaga bwa RIB bwakomereje mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba ku munsi wabwo wa kabiri,Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ushinzwe kurwanya ibyaha Bwana Ntirenganya Jean Claude yagarutse ku ngero zitandukanye bamwe mu bagore baribubatse ingo bisanze mu cyaha cyo gucuruzwa bijejwe ibidashoboka.

Imbere y’imbaga y’abaturage mu murenge wa Rwimbogo ,uyu muyobozi yavuze uburyo hari abagore bubatse ingo bazita babwiwe nabo bahuriye ku mbuga nkoranyambaga babizeza akazi keza bigatuma basenya ingo zabo baribubatse.

Ati:”Hari abagore bubatse bajya ku mbuga nkoranyambaga bakahahurira n’abantu batazi bakabizeza ko bazabaha akazi keza,bamwe bakanabemerera ingo nziza bigatuma bava mu ngo zabo nziza baributse bashutswe nabo babagamijemo inyungu zo kubacuruza.”

Yakomeje asobanurira abaturage ko kwishora muri ibyo byaha wizezwa ibyiza bikugeza ahabi dore ko imwe mu miryango isenyuka bikanarangira ntanicyo abagusezeranya ibyo bakumariye,abwira abaturage kugira amakenga ku bantu babasezeranya ibyiza bibageza no gusenya imiryango yabo.

Ati:”Nimwitonde,abakora icyaha cyo gucuruza abantu babikora mu bwenge bwinshi bagira amayeri menshi atuma kubatahura kuwo bagize impumyi bigora,nimumyurwe nibyo mufite,kuko hano mu Rwanda ibyiza naho bihari.”

Mu mibare igaragazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha yerekana ko igitsina gore aricyo cyibasiwe cyane muri ibi byaha byo gucuruza abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button