
RUSIZI:#KWIBUKA32:Uko Ntamakiriro Bernard yakoze Jenoside mu cyari Komini Nyakabuye
Ntamakiriro Bernard utuye mu mudugudu wa Ruguti mu Kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba atanga ubuhamya bwuko yisanze mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Aganira na Kivupost yavuze uburyo mbere ya Jenosdie abatutsi batuye mu cyari Komine Nyakabuye ,mu bice bya Gatambamo,Nyuma y’ishyamba batotezwaga bazira uko bavutse bikozwe n’umugabo bivugwa ko yari umusirikare Bongwanubusa Damien hamwe na Bandetse wari utuye inyuma y’ishyamba.
Ati:”Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, abatutsi bo mu gace ka komini Nyakabuye barahizwe ,baricwa ,bigakorwa nuwari umusirikare witwa Bongwanubusa Damien n’interahamwe yitwa Bandetse waturukaga mu gace k’inyuma y’ishyamba(I Mibilizi).”
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, indege yuwari Prezida Habyarimana ihanurwa,Ntamakiriro Bernard wapimaga urwaga ku isantere yasanzwe mu isantere ya Ruguti aho yacururizaga hamwe n’abandi bagabo basabwa n’interahamwe zariziyobowe na Yussuf Munyakazi kujyana nabo I Nyabitimbo kwica abatautsi baribahungiye kuri Paruwasi ariko bagasubiza ko batararya bityo icyo gitero kigenda kibasize.
Ati:”Napimaga inzoga interahamwe zari ziyobowe ma Yussuf zidusaba ko tujyana kwica I Nyabitimbo twitwaza ko tutararya ,baradusiga baragenda bajya gukora nkuko babivugaga.”
Ku mugoroba nibwo basabwe na Resiponsabule kujya kurara irondo bigeze ijoro hazanwa abana babiri bavukaga I karengera ,n’undi mugabo basabwa na Resiponsabule telesifore ko bajyanwa kur brigade bakahaguma.
Ati:”Uwo mugabo yazananywe n’abana babiri bari bakuwe mu kiraro cy’amatungo cyuwitwa Nyirumuringa warutuye mu kiziho babajyana luri Brigade.
Ati:”Twarabajyanye kuri Brigade bararayo bacunzwe n’abapolisi bahakoreraga natwe dufata inzira turataha.”
Bucyeye bwaho twasabwe ko tujya kurenza ubutaka ku cyobo cyo munsi yo kuri Brigade cyarimo Abatutsi baribaraye bishwe nibwo twahageze bahita bazana b’abana na wa mugabo babashyira hejuru y’icyobo badusaba kubica.
Ati:”Barabazanye badusaba kubica,tubabwira ko tutabishobora nibwo interahamwe yo ku Gishagara yahise ikubita ubuhiri uwo mugabo abayituye mu mwobo ahita apfa.”
Iyo nterahamwe yatubwiye ko aduhaye urugero ,adusaba kwica abo bana nibwo mugenzi wanjye yahise nawe afata abo bana abasunikira mu cyobo tubakubita amabuye barapfa nibwo twahise turenzaho itaka dukora Jenoside utyo.
Inkiko gacaca zitaraza nasanze umwo nahemukiye warutuye I Karengera musaba imbabazi arazimpa maze gacaca ziza bankatira imyaka 13 gusa nzakugabanyirizwa mpabwa imyaka irindwi nakozemo imirimo ifitiye igihugu inyungu harimo iyo nakoreye I Bugesera n’ahandi.
Kuri ubu uwo nahemukiye tubanye neza dore ko nicujije ibyo nakoze ,ngasaba imbabazi akazimpa abikuye ku mutima aho namusuraga ,nkajya kumuha umubyizi gusa twaraburanye kubera ko yimukiye I Kigali.





