
Rusizi:Kwibuka31:Hibutswe abatutsi bakoreraga uruganda rwa Cimerwa bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa 16 Mata 2025 hibutswe inzirakarengane z’abatutsi bari abakozi b’uruganda rwa Cimerwa mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994;igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batadukanye bo mu nzego za Leta n’iz’umutekano.
Uwatanze ubuhamya Nyiramugorore Berthe yavuze ko Jenoside yateguwe kuva na mbere kuko umututsi yatotejwe mu buryo bugaragara.

Yavuze ko bigitangira indege yuwari ’umukuri w’igihugu Habyarimana Juvenal igihanurwa hatangiye kuribwa inka z’abatutsi batangira kubifata nkibisanzwe ;bumva ko ari inka gusa zabo zigomba kuribwa ariko gusa siko byagenze kuko bakurikijeho iyicwa ry’abatutsi.
Yagarutse ku nzira y’umusaraba abatutsi bo mu bice bya Nyakabuye;Bugarama na Muganza bagiye bacamo ubwo bahigwaga kugirango bicwe;hagarukwa ku dusozi twagiye twicirwaho benshi nka Nyakabwende(Hiswe ku kibihanga;Muganza ;Nyabitimbo aho basohoye abatutsi mu kiliziya bakicirwa mu marembo yayo.
Vice Presida wa Ibuka ku karere ka Rusizi Bwana Joseph Akimana yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abatutsi bishwe bakicwa bambuwe agaciro bari bafite.
Vice Presida wa Ibuka kandi yagarutse ku buryo imyaka 31 ishize babonye urumuri bakava mu mwijima; ubu abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakaba babayeho neza.

Ati:”Abarikotse Jenoside yakorewe abatutsi babayeho neza,bafite ubuzima buzira umuze butandukanye nubwo babayemo mu bihe byatambitse,abana bacu barize bagira amahirwe yo kubona akazi ubu nabo babayeho neza.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Sindayiheba Phanuel yavuze ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugusubiza agaciro abatutsi bishwe bakambuye.
Mayor Sindayiheba Phanuel yatanze umukoro ku rubyiruko wo kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bihanwa n’itegeko.
Ati:Rubyiruko mwirinde ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyiha ishingiro kuko bihanwa n’amategeko ,ibyo byose rero bisenya ubumwe bw’abanyarwanda.”
Mayor Sindayiheba Phanuel yavuze ko guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi binyuzwa mu buryo bwinshi aho usanga hari abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege yuwari umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana ;ahamya ko ibyo atari byo kuko na mbere ya 1994 abatutsi bishwe mu bihe bitandukanye.

Ati:Ihanurwa ry’indege siryo ryateye Jenoside yakorewe Abatutsi kuko no mu myaka yabanje abatutsi bagiye bicwa,nko mu Bigogwe na Bugesera
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherereye mu murenge wa Muganza ruruhukiyemo imbiri 239 y’abatutsi bishwe urwagashinyaguro
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Cimerwa butangaza ko bibuka abakozi b’abatutsi 57 bakoreraga uru ruganda.
Reba gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi (Abari abakozi b’uruganda rwa Cimerwa yariteye.