
Rusizi:Koperative ya KOIMUNYA yungutse miriyoni 10,ibicyesha imodoka yaguze
Bamwe mu banyamuryango ba koperative “KOIMUNYA” y’abahinzi b’umuceri iherereye mu mudugudu wa Cyamura,mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi bavuga ko bashimishijwe n’inyungu zizanwa n’imodoka ya koperative bityo ko bishimiye umushinga w’indi modoka nayo igiye kugurwa niyi koperative.
Mu baganiriye na Kivupost bavuga ko kuba bafite imodoka ikusanya umusaruro w’abahinzi ujyanwa mu nganda zitunganya umuceri muri aka gace byatumye binjiza urwunguko rwasaga miriyoni 10.
Uwimana Claude ni umuhinzi w’umuceri avuga ko imodoka yazanye impinduka zigaragara mu iterambere rya koperative yabo aho usanga yarazamuye imibereho ya koperative ko uretse no gutwara umusaruro w’umuceri ,ibifatikanya no gukora ibiraka(akazi )bitandukanye.
Ati:”Mu nteko rusange batumurikiye ibyakozwe,ibyinjiye ,mpita ntangara numvise ko imodoka yinjije miriyoni icumi z’inyungu hakuwemo ibyo imodoka yakoresheje,ibyatweretse ko buriya abatrkereje uyu mushinga bashishoje mu buryo bwo kureba kure.”
Chantal Nzamuhabwanimana we yahise ashimangira ko kugura indi modoka yisumbuye kuyo bafite muvrwego rwo gutwara ingano nini by’imizigo abishyigikiye kuko yabonye inyungu yiyo basanganywe ntoya yabazaniye inyungu avuga ko yishimiye.
Ati:”Umushinga batugaragarije wo kugura indi modoka nini muri iyi nteko rusange y’abanyamuryango yanyuze bityo ko mbishyigikiye kuko byagaragaye ko iyo dufite ari ntoya bityo ko tugomba kugura imodoka nini kugirango itware umusaruro w’abahinzi iwuvana ku mbuga zitandukanye iwushyikiriza inganda ziwutunganya.”
Prezida wa koperative KOIMUNYA Bwana Furahani Samuel yabwiye kivupost ko ibyo byose bageraho babicyesha imiyoborere n’imicungire myiza ya koperative aho abayobozi ba koperative bashyira hamwe n’abahinzi(abanyamuryango)abayobozi bakabazwa inshingano zabo.
Ati:”Imodoka twaguze iduhaye miriyoni icumi zirengaho gato mu gihe cy’amezi icyenda gusa,ibyo rero tubicyesha ubufatanye n’abanyamuryango bacu bifuza ko koperative yacu yatera imbere,ku buryo vuba aha dutegura kugura imodoka nshya itwata toni zirenga 12 kuko iyo dufite itwara toni 8,bituma iba ntoya ntihaze abayikeneye mu gutwara umusaruro w’abanyamuryango bacu ,ujyanwa mu nganda zitunganya umuceri.”
Mu mezi icyenda ashize ubuyobozi bwa koperative butangaza ko imodoka yaguzwe yinjije asaga miriyoni icumi ,ibihumbi magana abiri mirongo irindwi na bitatu,magana atatu makumyabiri nane[10273324] aho yatwaye umusaruro wose w’abahinzi n’ibikorwa bitandukanye byo hanze ya koperative,bakaba bafite n’undi mushinga umwaka utaha wo kugura imodoka nini izabasha no guhangana n’umusaruro ufatika uboneka muri iki cyanya cy’umuceri ndeste n’akandi kazi kagenda kaboneka.Koperative” KOIMUNYA” igizwe n’abanyamuryango 2362.





