Amakuru

Rusizi:Imirenge Sacco igize akarere yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 15 Gicurasi 2025 nibwo abuyobozi bw’imirenge Sacco igize akarere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba bibutse Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994,ni igikorwa cyanereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu murenge wa Muganza.

Kivupost yaganiriye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baremewe bahabwa amabati (isakaro)dore ntaho baribafite ho kuba kuko inzu zabo zarizarangiritse mu buryo bugaragara nkuko babitangaje.

Musoni Jeremie utuye mu mudugudu wa kiyovu mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza mu akarere ka Rusizi yavuze uko yabaga mu nzu iva ,agaruka ku byishimo afite nyuma yo gufashwa agahabwa isakaro rizatuma atongera kunyagirwa.

Jeremie Musoni uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi waremewe amabati 30 y’isakaro ry’inzu.(PHOTO:Denis Fabrice Nsengumuremyi/Kivupost)

Ari:”Sinavuga ko ari inzu narimo kuko byaribimeze nuko kwibera hanze,ndashimira Saccos zadutejereje zikadukura mu nzu ziva ,amabati bampaye ndahita nyasakaza kugirango nce ukubiri no kunyagirwa.

Sudi Ramazhan utuye mu mudugudu wa kiyovu mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza nawe yahawe isakaro ry’inzu.(PHOTO:Denis Fabrice Nsengumuremyi)

Sudi Ramazhan wo mu mudugudu Kiyovu nawe wo muri Gakoni muri uyu murenge wa Muganza nawe avuga ko ibyishimo byamurenze kubera kubona amabati yaranyotewe cyane.
Ati:Maze igihe nyagirirwa mu nzu iva kubera kubura isakaro ,uyu munsi naribonye ry’amabati 30 nzasakaza inzu yanjye bigatuma imvura itazongera kunyagirwa,nashima abadutekerejeho kuko n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi butuma turushaho gukomera no komorwa ibikomere.”

Presida wa Ibuka mu murenge wa Muganza Bwana Mujyambere Boniface avuga ko nka Ibuka bashima ibi bikorwa bikura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomera gusa agaruka ku kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagira Aho baba.

Mujyambere Boniface Presida wa Ibuka mu murenge wa Muganza agaruka ku bibazo bikiri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.(PHOTO:Denis Fabrice Nsengumuremyi)

Ati:”Nibyo Koko hafashijwe babiri bahabwa isakaro rizatuma imibereho ihinduka bakava mu kunyagirwa nabo bakabona Aho kuba gusa nka IBUKA dufite indi miryango myinshi yabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 batagira Aho kuba bagera nuko kuri 60 ariko hamwe n’ubuvugizi nuko ikibazo kugenda kimenyekana turizera ko nabyo bizakorwa.”

Presida wa Sacco ya Nyakarenzo akaba arinawe uhagarariye abaperezida Bwana Kanamugire Emille avuga ko iki gikorwa bagikora buri mwaka mu Rwego rwo kwibuka hasubizwa agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside hanafashwa imiryango ya bamwe bayirokotse ariko batishoboye.

Kanamugire Emille usanzwe ari Presida wa Sacco Nyakarenzo akaba arinawe Doyen w’abaperezida baza Saccos mu karere ka Rusizi avuga ko kwibuka ari ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.(PHOTO:Denis Fabrice Nsengumuremyi)

Aganira na Kivupost yagize ati:”Iki gikorwa ni ngarukamwaka mu Rwego rwo guha agaciro abacus bakambuwe gusa ntibigarukiraho kuko turanabaremera mu buryo bitandukanye mu Rwego rwo kubafata mu mugongo.”
Uyu muyobozi avuga ko Kandi iki gikorwa kugenda gikorwa mu murenge yose y’akarere ka Rusizi ko uyu munsi byakorewe mu murenge wa Muganza bikazakomereza n’ahandi mu yindi mirenge igize aka karere.
Iki gikorwa cyateguwe n’imirenge saccos 18 igize akarere ka Rusizi,Umuyobozi bwa Sacco bukavuga ko igikorwa cyatwaye asaga miriyoni imwe(1000000)y,u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button