
Rusizi:Imaramatsiko ku ifumbire ya Coda ikoreshwa mu gufumbira umuceri
Hari abahinzi batarasobanukirwa ifumbire ya Coda ikoreshwa mu gufumbira umuceri ariko igakoreshwa mu gihe umuceri umaze kuzana amababi,coda ni ifumbire yunganira imvaruganda si umuti nka bimu cg cypermetrine.
Ubusanzwe abahinzi b’umuceri muri zone ya KEHEM ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga cya 2026 B babwiye Kivupost ko umusaruro babona bawukesha ikoreshwa neza ry’iyo fumbire y’amazi yunganira indi fumbire mvaruganda.
Radjabu Kalisa avuga ko ifumbire mvaruganda barayikoresha ariko bikaba iby’agaciro iyo bashyizemo ifumbire y’amazi ya Coda ikorwa na Dairwa Ltd.
Ati:”Ntawabura kuvuga akamaro k’ifumbire ya Coda aho mbere twafumbizaga ifumbire mvaruganda za urée na DAP ugasanga turabona umusaruro mucye gusa aho Coda tuyiboneye byabaye byiza dore iyo itewe yica udukoko turya amababi y’umuceri.”
Justine Mukandahunga umuhinzi w’umuceri avuga ko kuba barahawe ifumbire y’amazi ya Coda byabafashije kugira umusaruro ushimishije dore ko bagitangira kuyikoresha aribwo umusaruro wiyongereye.
Ati:”Kuva twabona ifumbire ya Coda ntawashidika nya ko umusaruro wazamutse,njye nkoresha ifumbire mvaruganda nabonaga ibiro bitarenze magana atanu muri boroke ariko aho Coda iziye,nabonye ibiro magana atandatu na mirongo itanu(650kg )aho nakuraga ibiro 500kg.”
Agira inama abatarasobanukirwa n’imikoreshereze y’ifumbire ya Coda bakegera abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) babo kugirango babahugure nkuko bo bahuguwe mbere yo gukoresha ifumbire ya Coda bakagira umusaruro ushimishije.
Yagize ati:”Kugirango tubanze dukoreshe ifumbire ya Coda ,twabanjye guhugurwa n’abashinzwe ubuhinzi mu makoperative yacu aduhuza ku bufatanye na Dairwa Rwanda nibwo natwe twabashije kugera ku musaruro ushimishije.”
Hamenyimana Oscar ni Prezida wa Koperative y’abahinzi b’umuceri ya KOJEMU mu murenge wa Gikundamvura,aganira na Kivupost yavuze ko ifumbire ya Coda yazamuye umusaruro babonaga babikesha ko bigishijwe imikorere yayo banagereranya batarayikoresha bakabona umusaruro warazamutse mu buryo bushimishije.
Ati:”Iyi fumbire ni nziza cyane kuko urebye igerageza twabanje gukora aho twakoreye ku ikaro (ingano y’ubutaka bwo mu gishanga)tugasanga umusaruro twabonaga urenze uwo twabonye tuyikoresha.”
Hamenyimana Oscar akomeza yavuze ko abahinzi bandi badahinga umuceri babasabye Kuba babakorera ubuvugizi ku buryo iyo fumbire yava ku gukoreshwa mu miceri gusa ahubwo ikanakoreshwa mu bindi bihingwa kuko babonye ari ifumbire nziza ituma amahundo y’umuceri aremera.
Maisha Ngarambe Laurent uyobora Dairwa Ltd ikora ifumbire ya Coda yabwiye Kivupost ko iyo fumbire ifite ubuziranenge kandi ko ubwiza bwayo budacyemangwa dore ko ibigo byose by’ubuziranenge ,yaba ibigo by’ubuhinzi ko yamara impungenge abayishidikanyaho.
Ati:”Ni ifumbire ikoreshwa yarabanje gupimwa n’inzego zibifitiye ububasha yaba inzego z’ubuziranenge,ministeri y’ubuhinzi n’ibigo bishamikiyeho kugirango harebwe ko koko ari ifumbire yujuje ubuziranenge,rero ni ifumbire itanga umusaruro mu buryo bushimishije.”
Uyu Muyobozi wa Dairwa Maisha Ngarambe Laurent yavuze ko kugirango iyo fumbire ihabwe abahinzi b’umuceri bagomba kubanza kwigishwa uko ikoreshwa ,bakabwirwa ibyiciro ikoreshwamo mu rwego rwo gutanga umusaruro ushimishije.
Ati:”Mbere yuko iyi fumbire ibanza gukoreshwa ,abahinzi babanza guhugurwa kugirango bamenye imikoreshereze y’ifumbire ya Coda kugirango itabangamira umusaruro baribiteze ahubwo umusaruro ukaba mwinshi babicyesha ifumbire ya Coda.”
Coda ni product y’umufatanyabikorwa wa ministeri y’Ubuhinzi (MINAGRI),RICA n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) witwa DAIRWA Ltd akaba ahagarariye uruganda mpuzamahanga rwitwa Sustainable Agro Solutions ruba muri Espagne.
DAIRWA Ltd itanga amahugurwa ku bahinzi bahagarariye abandi iyo products zabo zisohotse mu bushakashatsi bwa RAB/RICA.





