Amakuru

Rusizi:Haribazwa impamvu Old Mutual Insurance Rwanda idatanga indishyi ku mwana wagonzwe n’imodoka ya World Vision

Hashize imyaka 2 hari umwana wo mu murenge wa Muganza waheze mu buriri bitewe no kugongwa n’imodoka ya world vision yari yishingiwe na Old mutual insuarence Rwanda, iki kigo cy’ubwishingizi kiravugwaho guseta ibirenge mu nzira iganisha ku kwishyura indishyi kuri iyo mpanuka mu gihe cyo kivuga ko atari uko biri nyamara hari ubuvuzi uyu mwana atarabona bitewe no kubura ubushobozi.

Ubuyobozi bw’umushinga world viosion bwahise bujya kureba uyu mwana ahita yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza anajyanwa mu bitaro bya Gatagara n’iby’i Ndera ariko uyu mushinga uza guhagarika ubwo bufasha uvuga ko ibisigaye bizakorwa n’umwishingizi w’imodoka yamugonze ari we old mutual nk’uko umubyeyi we Uwimana Charlotte abivuga.

Ati “Bampaye gahunda yo gusubira indera ku ya 23 Ukuboza 2025, ariko ntsbwo nagiye yo kuko bambwiye ngo ni mbwire asiranse abe ari yo ikomeza kuvuza umwana. Hari imiti bari bamutangije ituma atagagara ngo aniture hasi none nabuze ubushobozi bwo kugura indi”.

Me Muhumba Merari uhagarariye uruhande rw’uyu mwana mu mategeko, avuga ko nyuma y’impanuka yagerageje kwegera ikigo cy’ubwishingizi cya Old mutual ngo habeho ubwumvikane ariko ngo akahasuzugurirwa ubugira kabiri banga kwakira amabaruwa ye.

Me Merari agira ati “Nafashe dosiye nyijyana ku mwishingizi witwa old mutual, umuntu nasanze yo yanga kuyakira. Nongeye kujyana ya dosiye barayisoma banga kuyisinyaho. Nabonaga bansuzugura kandi koko ni ko byagenze”.

Uruhande rw’ikigo cy’ubwishingizi cya old mutual ruhakana ibyo gusuzugura uyu munyamategeko rukavuga ko rwamusabye kwerekana umukozi warwo wamusuzuguye ntabikore, ku bijyanye no gutanga indishyi.

Umwali Sonia ushinzwe imenyekanishabikorwa muri old mutual ati “Umwavoka ntabwo twigeze tumugora, yavuze ko yaje ntitumwakire ariko twamusabye kutwereka umukozi wacu wamusuzuguye yanga kumwerekana. Ni byo koko ikirego kiri mu rukiko kuko twamuhaye uburyo twumva twatanga indishyi ariko ntibabyemera batujyana mu rukiko”.

Mu gihe biteganyijwe ko inama ntegurarubanza y’urubanza old mutual yarezwemo mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge izaba ku ya 25 Gashyantare 2026, Uruhande rw’uyu mwana ruvuga ko ruhangayikishijwe no kutabasha kumubonera ibyo akenera by’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button