Amakuru

Rusizi:Hari ibigo bitarangwamo icyumba cy’umukobwa

Hari ibigo bitandukanye byo mu karere ka Rusizi bitagira ibyumba by’umukobwa bikabangamira imyigire n’imyigishirize muri rusange.

Muri bimwe mu byo Kivupost yagezeho yasanze Hari aho bafasha abana b’abakobwa batunguwe no kujya mu mihango biyaranja kuko babura aho kubikorera kubera nta cyumba cyagenewe umukobwa kiharangwa.

Umwarimu Ushinzwe abanyeshuri b’abakobwa Mwamini Esther mu Kigo cy’amashuri abanza cya Gaseke ,yabwiye Kivupost ko ibyo bakora ari ukwiyaranja dore ko nta cyumba cy’umukobwa bagira.

Aganira na Kivupost yagize ati:”Twe hano nta cyumba cy’umukobwa tugira ,ibyo dukora byose ni ukwiyaranja dore ko tuba dufite ibikoresho nka Cotex,isabune,ibasi ,amazi n’ibitenge ariko tukabura aho dufashiriza abana tukabajyana mu bwiherero kubera kubura uko tugira.”

Icyifuzo cye ,avuga ko leta yabarebaho maze bagahabwa icyumba cy’umukobwa bigatuma uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa muri EP Gishagara butera imbere.
Ati:”Turasaba ko leta yadushyigira ikaduha icyumba cy’umukobwa kugirango imyigire n’imyigishirize igende neza,nicyo dusaba.”

Mu Rwunge rw’amashuri le Bon Pasteur rwa Nyamubembe rwo mu kagari ka Gasebeya mu murenge wa Nyakabuye bo bavuga ko icyumba gihari ariko kitajyanye n’igihe bityo nubwo bagikoresha nabo basaba ko bakubakirwa icyumba cyigezweho nkuko byagiye bikorwa mu bice bitandukanye byo muri aka karere.

Uwimana Sifa ushinzwe ubuzima bw’abana b’abakobwa yagize ati:”Twebwe ku kigo cyacu cy’Urwunge rw’Umushumba Mwiza rwa Nyamubembe ,icyumba turagifite ariko ntabwo ari icyumba kigezweho,tukaba dusaba ko twakubakirwa icyo cyumba cy’umukobwa mu rwego rwo guteza imbere imyigire ye muri byose.”

Mu murenge wa Gikundamvura naho nuko bimeze nkuko umwarimu ushinzwe imibereho y’abana b’abakobwa muri EP Bwiza Madame Mujawamariya Albertina yabibwiye Kivupost.

Ati:”Hano nta cyumba cy’umukobwa kihaba gusa ibyo dukora byose ni arrangement,twubakiwe icyumba cy’umukobwa byadufasha.”

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Bwiza giherereye mu mudugudu wa Bwiza mu kagari ka Mwegera mu murenge wa Gikundamvura Bwana Nyangurame Bonaventure yabwiye Kivupost ko nta cyumba cy’umukobwa bagira gusa bifashisha ubwiherero bw’abafite ubumuga dore ko bufite amazi mu rwego rwo guha uwo mukobwa wagiye I Mugongo ubufasha

Ati:”Hano nta cyumba cy’umukobwa tugira gusa twifashisha ubwiherero bw’abafite ubumuga mu rwego rwo kutabangamira abana b’abakobwa bagiye mu mihango tubohereza mu rugo bityo bikabangamira imyigire n’inyigishirize muri rusange.”

Uyu Muyobozi Nyangurame Bonaventure yakomeje asaba inzego za Leta hamwe n’abafatanyabikorwa kubatera ingabo mu bitugu bagashaka uburyo iki kibazo cy’icyumba cy’umukobwa cyakwitabwaho nkuko Nyakubahwa Madame wa Presida wa Repubulika Madame Jeannette Kagame akunda kubivuga.

Ati:”Nyakubahwa Madame wa Presida wa Repubulika yashize imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa biciye mu bigo bitandukanye niyo mpamvu natwe dusaba ko badutekereza natwe bakaduha icyumba cy’umukobwa kizagira akamaro mu myigire ye.”

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twashatse kumenya icyo akarere ka Rusizi kavuga kuri iki kibazo duhamagara Madame Mukakalisa Francine ,Vice Mayor ushinzwe imibereho Myiza y’abaturage akaba anafite mu nshingano uburezi aratwitaba ariko ntiyatubwira kuri iki kibazo,mu gihe bagira icyo batubwira ,tuzabatangariza icyo akarere kavuga kuri iki kibazo cy’ibyumba by’umukobwa bikibangamiye imyigire n’imyigishirize ye.

Akarere ka Rusizi gaherutse gutangaza ko mu ngengo y’imari gatenganya kubaka ibyumba by’amashuri 30,ku masite 12 bityo bikazatwara asaga miriyoni 348 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button