Amakuru

Rusizi:Gukoresha abacunga umutekano kinyamwuga,ibizacyemura iyibwa ry’umusaruro w’abahinzi b’umuceri

Prezidante  wa Koperative KOJMU ikusanya umusaruro w’umuceri w’abahinzi mu gice cyimwe cy’icyanya cy’umuceri wa Bugarama Madame Mukeshimana Thacienne avuga ko gukoresha abacunga umutekano bya kinyamwuga bizatuma ikibazo cyo kwibwa imiceri bya hato na hato y’abahinzi kiba amateka.

Ibi yabibwiye Kivupost ubwo yamubazaga ikibazo cy’abahinzi bataka ko babuze umuceri wabo warubitswe niyo koperative bikaba byarabagizeho ingaruka .

Ku mwero w’umuceri muri Sizeni ishize hari abahinzi basarurira ku mbuga ya koperative KOJMU batatse ko bibwe imiceri mu bihe bitandukanye bagashakisha bagaheba ibyatumye batura ikibazo cyabo koperative ibareberera.

Abahinzi baraibaganiriye na Kivupost bavuze ko bafite amakuru kk umuceri wabo wabuze ku burangare bw’abacunga imiceri bamenyereww ku mazina yaba “Centinaires)bakoreshwa niyo koperative aho mdetse ahagaragaye n’icyuho cy’abazamu bacunga umusaruro w’abahinzi mu gihe cya nijoro.

Mu baganiriye na kivupost bagize bati:

“Biratangaje unuryo umuntu ashobora kwibwa imifuka umunani y’umusaruro we w’umuceri ,abazamu baharara ndetse naba centinaires bahirirwa ,ibyo bigaragaza uburangare bw’abaducungira umusaruro bityo rero bagomba kuwishyura uko byagenda kose.”

Mukeshimana Thacienne Presidante w’iyi koperative avuga ko ikibazo bakimenye ariko bihutira kugishakira umuti utabangamira abahinzi.

Presidante wa KOJMU Mukeshimana Thacienne

Ati:”Twarakimenye ,tuganira nabo kireba dusanga abakozi bacu aribo ba centinaires n’abazamu bafitemo uruhare bityo twiyemeza ko tugiye kwishyura abahinzi umusaruro wabo nka koperative hanyuma tugakomeza gukurikirana ababigizemo uruhare kugirango bishyure koperative.”

Mukeshimana Thacienne avuga  ko nka koperative KOJMU bafashe umwanzuro wo gukorana na makompanyi acunga umutekano bya kimwuga ibizatuma umusaruro w’abahinzi ucungwa neza.

Ati:”Mu mama twagiranye,twumvikanye gukorana na kompanyi zicunga umutekano bya kinyamwuga mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ubujura bwibasira umusaruro w’abahinzi,ibyo twarabyemeje niko bigomba kugenda.”

Koperative KOJMU ivuga ko abahinzi bibwe umusaruro wabo barawiahyurwa na koperative mu gihe kitarenze icyumweru n’igice.

Imwe mu nyubako ya Koperative KOJMU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button