
Rusizi:Bamutima w’urugo mu gufasha inzego z’ibanze kwesa imihigo
Tariki ya 8 Werurwe ni umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore,ibyiciro mu ngeri zinyuranye zifata umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma hazirikanwa uruhare rw’umugore mu uterambere rya Société zitandukanye ku isi.
Mu kwizihiza uyu munsi mu murenge wa Nyakabuye wo mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba hagarutswe ku ruhare abagore bagira mu iterambere ry’igihugu aho bakora imitimo y’ubwitange kugirango igihugu gitere imbere.
Hagarutswe ku bagore usanga bari mu nzego nkuru za leta,abagore bakora akazi wasangaga cyera byaravugwaga ko ari akazi gakorwa na basaza babo gusa ariko ugasanga ubu aribo biganje muri ibi byiciro.
Mu kazi kagarutsweho ,hagarutswe ku kazi ko mu nzego z’umutekano usanga gasigaye kabarizwamo abagore benshi aho usanga basigaye banajya kugarura umutekano mu bihugu byo ku isi nka Mozambique,Haiti ,Sudani y’Epfo.
Umwe mu babarizwa mu rwego rw’Umutekano akaba akora akazi k’igiporisi yavuze ko akazi kabo bagakora nka basaza babo kuko usanga ntacyo basaza babo bakora nabo batashobora.
Ati:”Akazi tugakora neza ndetse tukanarenza basaza bacu gusa usanga ntacyo basaza bacu bakora twe tutashobora gusa kubera kuzuzanya turafatanya ,tugakorera hamwe kandi bikagenda neza cyane.”
Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Nyakabuye Madame Nyirandegeya Jacqueline yashimye uruhare abagore bagira mu bikorwa bitandukanye ,atangaza ko bo nk’inama y’igihugu bubatse amazu atatu yabatagiraga aho baba bityo bagasanga bafasha inzego z’ibanze kwesa imihigo baba barahize.

Ati:”Natwe nk’inama y’igihugu y’abagore tumaze kubakira imiryango itagira aho kwikinga inzu eshatu ,twarabatuje twishatsemo ubushobozi nka Bamutima w’urugo ,rero ibikorwa byacu birivugira kandi dukomeje urugamba rwo kubaka ubushobozi bwacu.”
Jacqueline Nyirandegeya avuga kandi ko iyo izo nzu zubatswe na Bamutima w’urugo baba bafasha imirenge yabo kwesa imihigo ibayarasinyanye n’akarere ariko bikagerwaho mu bufutanye bwabo bombi.
Ati:”Iyo izo nzu eshatu zubatswe ,tubadufashije umurenge wacu kwesa imihigo bityo tukazamukira rimwe ntawe usize undi inyuma.”
Kuva mu matora ya 2011 imibare igaragaza ko muri komite nyobozi z’Imidugudu Abagore bari kuri 38.7% naho Abagabo ni 61.3%
Inama Njyanama z’Utugari, abagore bari kuri 43.9% naho abagabo bakaba 56.1%, mu gihe mu Nama Njyanama z’Imirenge abagore bari 45.1% abagabo bakaba 54.9%.
Mu Nama Njyanama z’Uturere ho abagore bari kuri 43.2% abagabo bakaba 56.8%, byagera muri Biro y’Inama Njyanama z’Uturere abagore bakaba 34.4%, abagabo bakagira 65.6%.








