Amakuru

Rusizi:Agereka impanuka yamutwikiye inzu ku mukozi wa REG

Sindikubwabo Ephrem utuye mu mudugudu wa Gitambi mu kagari ka Kizura mu murenge wa Gikundamvura arashinja umukozi w’ikigo cy’ingufu REG kuba intandaro y’impanuka yateje inkongi inzu ye nibyarimo bikabigenderamo.

Uyu Sikubwabo Ephrem avuga ko mu minsi ishize inkuba yakubise Transformateur izana umuriro mu mudugudu wabo wa Gitambi bigatuma za mubazi zishya harimo niye,bakamara igihe badacana ariko bakaza kubimenyesha ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG.
Hashize iminsi micye nibwo Umukozi wa REG witwa Claude yogerejwe na REG gusanurira abaturage umuyoboro kugirango bave mu kizima nibwo yahageze agahita afungura Transformateur igakwirakwiza umuriro mu baturage ,ibyo avuga ko aribyo byabaye indaro y’impanuka y’inkongi yibasiye umutungo we.

Ati:”Kuba umukozi wa REG yaraje ntabanze ngo agenzure arebe izo mubazi zacu zahiye agahita arekuriramo umuriro ariyo ntandaro yatumye imitungo yanjye yose itikira.”

Akomeza avuga ko inzu ye yahiye aruko uwo mukozi arekuriyemo umuriro kandi azi neza ko mubazi ye yapfuye bityo ko nyurabayazana y’inkongi ari umukozi wa REG.

Kuri ubu uyu Sindikubwabo Ephrem nyuma yuko inzu n’ibyarimo byibasiwe n’inkongi arara hanze we n’umuryango we kuko ntaho bafite ho gukinga umusaya,inzara niyose dore ko imyaka baribasaruye kuri iki gihembwe yose yatikiriyemo bakaba nta nicyo bafite cyo kurya.
Ati:”Nta hantu mfite ho kwikinga n’umuryango wanjye,ntacyo mfite cyo kurya kubera ko imyaka yose narinsaruye yahiriye mu nzu,ubu nibaza icyo nakora byaranyobeye hejuru y’uburangare bw’umukozi wa REG.”

Yunzemo ko kuri ubu nyuma y’iyo nkongi yamwibasiye ,umugore we arembeye mu Bitaro bya Mibilizi nyuma yuko ataye umutwe bitewe nibyababayeho.
Ati:”Ubu umugore wanjye arembeye mu Bitaro bya Mibilizi nyuma yuko ahuye n’ihungabana yibyatubayeho,ararembye ntacyo mfite cyo kumufasha kubera ubushobozi,mu nzu harimo amafaranga nayo yahiriyemo.”

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ingufu Ishami rya Rusizi buvuga ko icyo kibazo bwakimenye ariko ntacyo bwagitangazaho kuko iperereza rikomeje kugirango icyateye inkongi kimenyekane.

Umuyobozi wa REG mu karere ka Rusizi Bwana Jacques Nzayinambaho Tuyizere Ku murongo wa Terefoni yabwiye Kivupost ati:”Icyo kibazo turakizi ariko iperereza rirakomeje ,nicyo nka REG twatangaza.”

Muri iyi mpanuka y’Inkongi yibasiye uyu muturage,havugwako hatikiriyemo ibibarirwa muri miriyoni 60 hamwe n’agaciro k’inzu yaratuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button