Amakuru

Rusizi:Abameni mu byagaragajwe bibangamiye gahunda y’ubuhuza mu nkiko z’ifasi ya Rusizi

Mu nama yahuje abacamanza ,abanditsi b’inkiko ,abandi bakozi b’inkiko na Nyakubahwa Prezida w’Urukiko rw’ikirenga Rt.Hon Mukantaganzwa Domithilla bamwe mu bayobozi bo mu nkiko zo mu ifasi ya Rusizi bavuze ko abitwa “Abameni”bakibangamiye imitangire y’ubutabera muri iyi fasi.

Ibi byagarutsweho hagaragazwa ibikoma mu nkokora ubutabera bwihuse mu nkiko zigize Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.
Nkundukozera Jean Marie Vianney uyobora Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi avuga ko abo bitwa abameni bakibangamiye ubutabera nyabwo kandi bwihuse.

Uyu muyobozi yagarutse ku buryo abakozi b’inkiko muri iyi fasi bahamagara abaregana mu nkiko muri gahunda y’ubwumvikane (Mediation)bikarangira abafite inyungu mu rubanza bumva ko bahamagawe n’abameni(abatekamutwe bazwi kuri iryo zina) aho kuba abacamanza.
Ati:”Uhamagara uwareze n’uwarezwe mugamije ubutabera bwunga,mwaba murikuvugana umuha gahunda yo kuza ku rukiko kugirango rubunge ,ukumva barakubwiye ngo muri abameni.”

Ibyo byose rero usanga bibangamiye ubutabera,aho budatangirwa ku gihe kubera ko abaturage bafite impungenge zabo bose biyitirira urwego rw’ubucamanza bityo abaturage bakibwira ko ababahamagaye bose ari abameni[Escrots].

Uyu muyobozi rero yavuze ko gahunda y’ubuhuza bushingiye kukwemera icyaha muri iyi fasi ibangamiwe na bamwe bahamagara mu izina ry’abacamanza bikaba byatuma abaturage batagirira abacamanza icyizere.

Abameni ni izina rimaze kuba kimenyabose mu karere ka Rusizi aho usanga ari abantu b’abatekamitwe biyitirira inzego zitandukanye z’ubuyobozi bagamije kubambura utwabo,aho rimwe na rimwe usanga biyitirira,abagenzacyaha,abacamanza,abashinjacyaha n’abakozi b’ibigo by’itumanaho[MTn na Airtel]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button