
Rusizi-Nyakabuye:Yiteje imbere abikesha inguzanyo ya VUP
Hari umugore wo mu mudugudu wa Bikinga mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba uvuga ko yiteje imbere abikesha inguzanyo ya VUP yahawe akayikoresha neza mu mushinga wo gucuruza imbuto.
Antoniya Nyiramwizerwa avuga ku buzima bubi yarabayemo mbere yuko afata inguzanyo ya VUP ingana n’ibihumbi 100,akayashora mu bucuruzi bw’imbuto aho acuruza inanasi,imyembe mu masoko atandukanye yo muri aka gace.
Aganira na kivupost yagize ati:
“Ntarabona inguzanyo byangoraga kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri no kubaho muri rusange,inzu yaravaga ariko kubera natinyutse inguzanyo ,ndayifata ntangira ubwo bucuruzi bwatumye nubaka inzu nkomeza no kurihira abanyeshuri banjye.”
Yunzemo ko gutinyuka ukagana ibigo by’imari no gufata amafaranga muri VUP bituma uyafashe akayakoresha neza bimugeza ku iterambere nk’iryo nagezeho.
Ati:”Hari abagore bagenzi bacu usanga gutinya inguzanyo bituma baguma mu murongo w’ubukene bumva ko bazahomba ,ugasanga basaba abagabo byose kandi hari ibyo bakagombye kwicyemurira batagombye gusa abagabo babo .”
Yavuze ko kugirango umugore atere imbere agomba gutinyuka bityo akagana ibigo by’imari bagakora imishinga kugiramgo batere imbere hashingiwe ku bwuzuzanye bw’umugore n’umugabo.
Jacqueline ni Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi yavuze ko abagore bashoboye kandi bashobotse ko ubwuzuzanye bwabo mu rugo nta gushidikanya bibageza ku iterambere rirambye.
Ati:”Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore nibwo bugomba kubageza ku iterambere iyo byumviswe neza ndasaba abagore bagenzi banjye gukora bagashyira hamwe kugirango batere imbere.:”
Yavuze ko kuri ubu umugore aboneka mu nzego zose za leta zaba iz’abikorera,igiporisi n’igisirakare byose bakaba babicyesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mu murenge wa Nyakabuye hari amakoperative y’abagore akora umwuga w’ubudozi n’ababumba amashyiga ya Cyamudongo,ubuyobozi bw’umurenge ku bufatanye n’inama y’igihugu y’abagore muri uyu mirenge bafite ingambo zo kongera umubare wayo kugirango bishyire hamwe basigasira iterambere.





