
Rusizi/Nyakabuye:Bigabije ishyamba rya Leta bararisarura
Hari abaturage bo mu mudugudu wa Muyange mu kagari ka Gaseke mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bavuga ko batungurwa no kubona hari abaturage bo muri Ako gace bigabije ishyamba rya leta rihahereye bakarisarura bagemura inkwi zaryo mu masoko atandukanye.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze iminsi kuva cyatangira bakimenyesha inzego zitandukanye ariko kikaba cyaraburiwe umuti kuko ibikorwa byobkurisarura bikomeje Aho buri munsi usanga barimo basarura nkahi ari iryabo.
Igiraneza Marie Jeanne utuye mu mudugudu wa muyange mu kagari ka Gaseke mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko bafite umurima wadikanyijwe n’iryo shyamaba ariko ko ahora abona abaza kwasamo inkwi bajyana kugurisha mu masoko yo muri Ako gace.
Aganira na Kivupost yagize ati:”Mpora mbabona basa inkwi muri iryo shyamba urabona ko ibiti byose byamaze kugwa kubera kubitemera hasi ,amakuru ahari ahamya ko bajyana izo nkwi mu masoko kugirango bagurishe babone amafaranga.

Ati:”Nibwo nakora ibi bagakwiye kumenya ko baba bahemukira leta nabo bihemukira kuko ibiti bituzanira imvura n’umwuka mwiza gutyo ko bakwiye kureka izo ngeso mbi bakanibuka ko bihanwa n’amategeko.”
Ubwo Umunyamakuru wa Kivupost yageraga muri iryo shyamba rya leta,Koko yasanze harimo abantu basa ibiti batemyemo bamubonye ,ababaza impamvu bangiza ishyamba rya leta ,bafunyamo bariruka.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirinje Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Habimana Alfred yabwiye kivupost ko icyo kibazo bakimenye bagiye kugikurikirana ku bufatanye n’imirenge wa Nyakabuye abacyekwaho icyo gikorwa bagafatwa.

uyu muyobozi yibukije abaturage ko badakwiye kurangwa n’umuvo mubi wo kwigabiza ibya leta ahubwo bagakwiye kuba aribo babisigasira.
Abajijwe n’umunyamakuru ko kuba ibiti bishaje birimo byasarurwa bikareka gukomezwa byangizwa nabo baturage yagize ati:”Nibyo Koko turakomeza tuvugane n’ikigo gushinzwe amashyamba kuko gusarura ishyamba ntibikorwa gutyo ahubwo bituruka mu nzego zitandukanye ,hakomeza gushakishwa umuti urambye.”