
Rusizi/Nyakabuye:Harishimirwa ko abagabo bateye intambwe mu kurwanya igwingira mu bana
Hari abaturage bavuga ko bagenda basobanukirwa no kumenya imitegurire y’ifunguro ry’umwana ,ibyabaye imbarutso yo guhangana n’igwingira mu bana bato nkuko babitangarije Kivupost.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bumaze iminsi bukorwa mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi hagamijwe kureba aho uyu murenge uhagaze mu kurwanya igwingira mu bana.
Abitabiriye isozwa ry’ubu bukangurambaga baganiriye na Kivupost bavuze uko bamaze kumva akamaro k’indyo yuzuye ku bana bato.
Igirimpuhwe Damarce yavuze ko kugenda bagana ingo mbonezamikurire ,utugoroba tw’imiryango bigishwa uburyo bwo gutegurira umwana indyo yuzuye byabafashije ,kugeza ubwo bageze ku guhashya burundu igwingira bivuye inyuma.
Ati:”Mbere yuko tugana utugoroba tw’imiryango ,ingo mbonezamikurire, ntabwo twariturasobanukirwa uburyo bategura indyo yuzuye ihabwa umwana bityo bikatugeza ku igwingira,kuri ubu twarasobanukiwe tubikesha ubuyobozi bwiza.”.
Igirimpuhwe Damarce akomeza avuga ko bigayitse kumva umuryango ushobora Kuba ufite byose byakura umwana mu mirire mibi ugasanga utazi uko bitegurwa bityo ko ashima ubuyobozi bwiza bushyira umuturage imbere ibyabafashije guhangana n’igwingira.
Ati:”Imboga n’imbuto usanga imiryango myinshi yo mu murenge wacu ibifite,rero biragayitse kum a wasanga umuryango urwaje bwaki ituruka kutamenya kugaburira umwana indyo yuzuye,rero turabwira ababyeyi mbere na mbere kugana ingo mbonezamikurire bagasobanukirwa n’igaburo ryuzuye rihabwa abana rikungahaye ku ntungamubiri.”
Bicamumpaka Ignace avuga ko kurwanya igwingira bitareba abagore gusa ahubwo n’abagabo batasigaye inyuma aho abagabo nabo bagira uruhare mu gufasha abagore kurwanya igwingira bajyana abana mu marerero no mu ngo mbonezamirire,ibituma igwingira ricika mu miryango yabo.
Ati:”Natwe abagabo ntitwasigaye inyuma ,dufasha abagore bacu kugana amarerero n’ingo mbonezamirire kugirango abana bacu bace ukubiri n’indwara z’igwingira ziterwa n’imirire idashyitse.”
Ignace Bicamumpaka akomeza avuga ko kuba umugore yagiye mu mirimo ,bitabuza umubyeyi w’umugabo gukora inshingano zo kujyana umwana mu irerero bitandukanye na mbere batumvaga ko nabo bibareba.
Ati:”Ubu natwe twimirije ubufatanye b’abagore bacu kuba Madame yagiye mu mirimo ,isaha yo kujyana abana mu irerero ntibivuga ko ntamujyana,mfata umwana wanjye nkamujyana kugirango nawe akurikire kimwe nk’abandi bitandukanye nuko mbere byaduteraga ipfunwe,tukumva ko nta mugabo wabikora.”
Ignace akomeza avuga ko kurwanya igwingira atari iby’abagabo gusa ahubwo bihuriweho n’abagize umuryango bose agashishikariza abagabo bacyumva ko kujyana abana aho abandi bari mu marerero ari ipfunwe ataribyo ko bahinduka kugirango umuryango utandukane n’igwingira.”
Ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko nubwo iki cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira gishojwe ,kurwanya igwingira bikomeza aho abaturage babarizwa, gusa ubuyobozi bukagaragaza ko ibikorwa byakozwe muri iki cyumweru byibanze mu gusura imiryango itandukanye mu midugudu harebwa uko bita ku kurwanya imirire mibi ,Ubukangurambaga mbyino n’imivugo byibanda ku kurwanya imirire mibi n’igwingira ,hamwe n’amarushanwa mu tugari yo kurwanya igwingira
Kamali Kimonyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye agira inama abaturage kwita ku guha umwana indyo yuzuye ibituma umwana atajya mu mirire mibi iganisha ku igwingira.
Kamali Kimonyo ati:”Turakangurira ababyeyi guha abana indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga,iby’ubaka umubiri,n’ibirinda indwara bityo abana bagaca ukubiri n’igwingira.”
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyaranzwe no kugaburira abana indyo yuzuye ,iherekejwe n’amata ,imiryango itishoboye ihabwa inkoko izafasha mu mirire myiza y’abana barya amagi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye butangaza ko nta gwingira rirangwa muri uyu murenge ku rundi ruhande igwingira mu karere ka Rusizi rikaba riri kuri 19,7%.





