Amakuru

RUSIZI-MUGANZA:Ubumenyi buke bwababereye impamvu y’igwingira ry’abana babo

Hari abaturage bo mu tugari tugize umurenge wa Muganza bavuga ko Ubumenyi bucye mu gutegura indyo yuzuye y’umwana byatumye abana babo bajya mu mirire mibi ,ibyagize ingaruka ku mikurire y’abana babo.

Ibi aba babyeyi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025 ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwiswe”Hehe n’Igwingira”mu murenge wa Muganza.Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye ,iz’ibanze nizifite aho zihurira n’ubuzima muri rusange.

Mukaneza Esther ni umubyeyi waturutse mu mudugudu wa Nyakagenge mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza wo mu karere ka Rusizi yavuze uburyo kutamenya gutegura indyo yuzuye y’umwana byagize ingaruka y’igwingira ku mwana we.

Ati:”Njye nk’umubyeyi we sinamenyaga uburyo bwo gutegura ifunguro ryuzuye ry’umwana aho wasangaga mutegurira indyo imwe idakubiyemo amoko yose ,nsanga byashyize umwana mu muhondo bituma agwingira.”

Mukaneza Esther ahamya ko abajyanama b’ubuzima bafite agaciro gakomeye ,dore ko mu marerero bafashijwe kumenya uburyo bwo gutegura indyo igizwe n’ibitera imbaraga,iby’ubaka umubiri n’ibirinda indwara.

Ati:”Kuri ubu ndahamya ko twarangije gusobanukirwa n’uburyo bwo gutegura ifunguro ryuzuye rihabwa umwana uyu wabaye umusaruro mwiza watanzwe n’amarerero ,abajyanama b’ubuzima n’ubu bukangurambaga.”

Mukayisenga Francoise nawe avuga ko yahuye n’ikibazo cy’igwingira ry’umwana we ariko kuri ubu akaba abona bigenda bicyemuka bitewe n’inama z’abatandukanye cyane cyane abafite aho bahurira n’ubuzima.

Yabwiye Kivupost ko umwana we yatangiye kumera neza nyuma yo kwivuruguta mu bushabitsi no guhugirwa mu bikorwa bitandukanye.

Ati:”Nazindukaga ngenda mu bucuruzi nkagaruka ijoro ,simenye uko abana biriwe ngataha naniwe ,ejo nkazinduka nabwo ngenda.Sinashoboraga kumenya uko abana biriwe,niba bariye cyangwa batariye bityo ugasanga umukozi arakora ibyo ashaka,naje kumenya umuzi w’igwingira iwanjye .

Mukayisenga Francoise avuga ko ku nama yagiriwe n’abanyabuzima yasabwe guha umwanya abana ,akabagenera igihe bituma ashobora kubitaho mu buryo buboneye arabikurikiza umwana ava mu mirire mibi.

Ati:Nasanze kwihugirwaho ariyo ntandaro yo kurwaza imirire mibi ,nagiriwe inama mfata umwanya wo kwita ku bana maze uwaruri mu mirire mibi atangira kuyisohokamo.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza butangaza ko kuva uyu mwaka watangira batangiranye abana 99 bari mu mirire mibi bakabitaho ,hakaba haravuyemo 53 abandi basigaye bakaba nabo barikoroherwa gahoro gahoro,aho uyu murenge wabahaye inkoko zo korora kugirango zijye zitera amagi yo kugaburira abo bana kugirango bave mu mirire mibi vuba.

Kurikira ibyibanzweho mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwa “Hehe n’Igwingira “mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button