
RAB yahagaritse icuruzwa ry’ingurube mu turere twa RUSIZI na BUGESERA
Mu itangazo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyatangaje kibaye gihagaritse icuruzwa ry’ingurube mu masoko yaho mu rwego rwo kwirinda indwara ya Muryamo y’ingurube y’ingurube(African Suine Fever).
Ni nyuma yuko hari abaturage bo muri ibyo Bice bamaze iminsi bataka ko ingurube zabo zibasiwe n’indwara ya muryamo bikaziviramo gupfa kwa hato na hato..
Mu minsi ishize nibwo uhagarariye urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu karere ka Rusizi yabwiye Kivupost ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB cyaje gufata ibipimo b’amaraso ku ngurube zacyekwaga ko zirwaye nibasoza ko bazatangaza umwanzuro kuri icyo kibazo.
Itangazo RAB yasohoye rivuga ko ,iki kigo kibaye gihagaritse igenda genda ry’amatungo y’ingurube mu bice bitandukanye cyane cyane mu masoko acururizwamo ingurube mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo cya Mujyamo.
Itangazo rigira riti:”Dushingiye ku bizamini bya Laboratwari byemeje indwara ya Muryamo y’ingurube mu bipimo byafashwe mu borozi b’ingurube mu karere ka Rusizi na Bugesera hafashwe umwanzuro ko icuruzwa ry’ingurube mu masoko ribaye rihagaritswe.”
Itangazo rikomeza rigira iti:”Aborozi naba veternaire narasabwa gushyiraho command post itanga amakuru umunsi ku munsi ku cyoroezo cya kirikurwanywa.”
Iri tangazo kandi rivuga ko RAB ishishikariza aborozi bose gushyira ingurube zabo mu bwishingizi.







